Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Mon, Apr 23rd, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Kagame | Perezida Kagame yemereye intara y’uburasirazuba kubona amahotel

    N’ubwo intara y’iburasirazuba ikize ku biyaga byinshi ndetse hakiyongeraho no kugira pariki y’akagera niyo ntara ibarizwamo inyubako nke zo kwakira abantu zirimo amahoteli ndetse ikagira n’amazi meza adahagije abaturage.

    Rwanda | Perezida Kagame | President Kagame

    President Kagame

    Iyi ntara kandi iri muntara zibarizwamo ubworozi bukungahaye ariko ikaba ifite ikibazo cyo kubona amazi yo guha amatungo.

     

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko kubona Hoteli biri mu mihigo yabo mu mwaka utaha mu mujyi wa Kabarore mugihe aka karere gakora ku nkengero z’ikiyaga cya muhazi, naho umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko bikwiye ko mu mwaka wa 2013 muri iyi ntara umubare w’amahoteri wakiyongera.

    Perezida Kagame avuga ko ibibazo biri muri iyi ntara bishobora guhuzwa n’amahirwe ahari maze ibibazo bikaba ibisubizo kuko kuba hacyeneye amahoteli ari amahirwe kubashoramari babanyarwanda bifuza gushora imari yayo mukubaka amahoteli.

     

    Akavuga ko abatuye intara y’iburasirazuba bagomba kubona amahoteri ahubatswe bakareka kumva amahoteri mu magambo maze bashoje ikivi bakabona aho baruhukira ndetse nabahora banywa u rwagwa na waragi zitica ubuzima bakabona ibinyobwa byiza banywera ahantu heza.

     

    Rwanda |  Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko ibibazo by’amazi bibangamira akarere mu iterambere

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko ibibazo by’amazi bibangamira akarere mu iterambere

    Bimwe mubituma iyi ntara itagira amahoteri nk’izindi ntara harimo kuba idafite ibikorwa remezo bihagije cyane ko ahashyirwa amahoteri hafite amahirwe yo gukundwa ariko ikibazo kikaba imihanda nko kunkengero za pariki y’akagera haba no kubiyaga bibarizwa muri iyi ntara cyane ko ifite ibiyaga byinshi kandi byakundwa harimo Muhazi, Mugesera n’ibyohoha nibindi bibarizwa muri pariki y’akagera ariko imihanda no gutunganya inkombe z’ibiyaga bikaba bikiri hasi.

     

    Indi mbogamizi ibangamira iyubakwa ry’amahoteri mu ntara y’uburasirazuba ni ibikorwa remezo birimo amazi meza kuko abashobora kubona amazi meza batarenze metero 300 muri iyi ntara bagera kuri 65%. Ikibazo cy’amazi kikaba cyiyongera kugira amashanyarazi kuko henshi Atari yakahagejejwe cyakora intara y’iburasirazuba ikaba iteganya mu mwaka wa 2013 kuzakoresha miriyari 3 mukongera amazi meza muri iyi ntara cyane ko n’indwara z’isuku nke ahanini ziyibonekamo zikomoka gukoresha amazi adasukuye.

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED