Ruhango: komisiyo y’amatora yatangiye imyiteguro y’amatora y’abadepite
Abakorerabushake bakuriye amasite y’amatora mu karere ka Ruhango batangiye amahugurwa arebana n’itegeko rigenga amatora y’abadepite tariki ya 20/04/2012.
Komisiyo y’amatora ivuga ko kuba abakorera bushake batangiye imyiteguro y’amatora hakiri kare, ngo bizatuma aya matora aba neza, kandi akagenda uko yateguwe.
Harerimana Emmanuel ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu karere ka Ruhango, avuga ko hari igihe abakorera bushake ba komisiyo y’amatora usanga baba badasobanbukiwe n’amategeko agenga amatora bityo mu gihe cy’itora ugasanga bahuye n’ibibazo ku masite baba bakoreraho.
Bimwe mu bikubiye mu itegeko rigenga amatora y’abadepite aba bakorera bushake basobanuriwe, hazamo nko kumenya amatariki y’itora, umubare w’abadepite bagomba gutorwa n’uburyo batorwamo.
Kugeza ubu inteko y’u Rwanda yicirwamo n’abadepite 80, harimo 54 baturuka mu mitwe ya politique, 24 b’abagore, 2 bahagarariye urubyiruko n’undi 1 uhagarariye ababana n’ubumuga.
Manda y’abadepite bacyuye igihe izarangira umwaka utaha, amatora y’abadepite bazasimbura manda icyuye igihe akaba azakorwa muri Nzeri 2012.
Berto Barikumana ni umwe mu bitabiriya aya mahugurwa, avuga ko kuba aya mahugurwa akozwe hakiri kare, ngo bazatuma abakorera bushake nabo bitegura neza aya matora, ibi bikazabarinda guhura n’ibibazo bajyaga bahura nabyo mu gihe cyitora.
Kugeza ubu mu karere ka Ruhango habarirwa site z’itora zigera kuri mirongo itandatu “60â€