Karongi: Ahahoze gereza ubu harimo gushyirwa ubusitani rusange
Abayobozi b’akarere ka Karongi biyemeje gusukura akarere, cyane cyane umugi wa Kibuye, ahahoze ari perefegitura ya Kibuye. Usibye isuku rusange ihagaragara, ubu noneho ahahoze hubatse gereza ya Kibuye barimo kuhashyira ubusitani rusange nyuma y’uko abagororwa b’iyo gereza bimuriwe muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Muhanga.
Ubusitani burimo kugenda bushyirwa hirya no hino mu mugi no munkengero zawo, imihanda nayo ikomeje gusanwa kugira ngo umugi wa Kibuye urusheho kuba nyabagendwa n’abanya Kigali baba baje ku Kivu kuruhura ubwonko n’umubiri nyuma y’icyumweru kirekire cy’akazi n’urusaku rwo mu mu Murwa Mukuru.
Umuhanda wo mu mugi rwagati ufite inzira ebyili kuburyo ntakibazo cy’imodoka ziwubyiganiramo, kandi abanyamaguru bakorewe inzira yo kugenderamo ishashemo udutafari.
Ibi byose biri muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo gusukura igihugu cyose, bidakorewe abanyamahanga bagisura gusa ahubwo abanyagihugu kuko ari bo isuku igirira akamaro mbere nambere.