Nyabihu:Abaturage bagaragaje umutima ufasha mu cyumweru cy’icyunamo
Uretse ibikorwa byo kwitabira ibiganiro no gufatanya n’abandi muri gahunda z’icyunamo hibukwa Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muw’1994,mu karere ka Nyabihu hagaragaye ubufatanye n’umutima utabara byagiye biranga abaturage binyuze mu nkunga bageneye bagenzi babo bacitse ku icumu.
Nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 yagiraga iti “Twibuke jenoside yakorewe Abatutsi, twigire ku mateka twubaka ejo hazaza†abaturage bakomeje kwitabira ibiganiro bivuga iby’amateka yaranze u Rwanda,uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe,abayikoze,impamvu n’ibindi; aho bahigiye amasomo atandukanye arushaho gutuma bunga ubumwe bakanga icyabatandukanya icyo aricyo cyose.
Ni muri urwo rwego mu rwego rwo gutera bagenzi babo bacitse ku icumu inkunga,mu Karere ka Nyabihu abaturage batanze amafaranga y’inkunga y’abacitse ku icumu angana na 13 728 515 fr . Iyi nkunga ikaba yaragenewe muri rusange gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, ariko by’umwihariko kurangiza inyubako y’abana bimfubyi zibana baba mu Murenge wa Jenda, kugira ngo nabo babone aho kuba, kuko inzu yabo ubu irasakaye gusa. Nimara kuzura, andi azafasha abacitse ku icumu bababaye kurusha abandi,nabo bahabwe inkunga y’igihe kirambye nko guhabwa inka no gusanirwa amazu.
Bimwe mu bibazo byabonetse hakaba harimo imitungo y’abacitse ku icumu yangijwe itarishyurwa ndetse n’imibiri y’abazize Jenoside kugeza ubu itaraboneka igera ku 3000 nk’uko Juru Anastase ushinzwe IBUKA yabivuze.