Barateganya gushyiraho uruganda rw isukari mu minsi itaha
Mu rugendo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba hamwe n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kuri tariki ya 11 mutarama, 2012 bagiriye uruzinduko mu mirenge igize ikibaya cy’akagera mu karere ka Kirehe, aho basobanuye ko mu minsi iri imbere bateganya gushyira uruganda rw’isukari mu nkengero z’ikibaya cy’akagera.
Nkuko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yabisobanuye mu nama yagiranye na bamwe mu bafite inzuri mu mirenge yegeranye n’inkengero z’ikibaya cy’akagera ngo guverinoma y’u Rwanda irashaka gushyira uruganda rw’isukari mu nkengero z’ikibaya cy’akagera aho yasabaga ababa bafite ibikorwa muri iyi mirenge kuba batekereza uburyo bazakorana kugira ngo babe babona aho umusaruro w’ibisheke wahingwa bityo hakaba haboneka uruganda rw’isukari mu gihe cya vuba,yavuze ko bamenyesha ababa bafite inzuri hafi y’iki kibaya cy’akagera ko bakeneye kuba bahahinga ibisheke kugira ngo isukari ibe yakwiyongera mu Rwanda dore ko ngo kugeza ubu hari uruganda rw’isukari rwa kabuye gusa.
Minisitiri yakomeje avuga ko hari inyigo yari yarakozwe mu gihe cyashize aho bashakaga kubaka uruganda bikaza guhagarara none bakaba babisubukuye kugira ngo isukari ibe yakwiyongera mu gihugu,kuko ngo mu mwaka w’ibihumbi 2020 hazaba hakenewe toni ibihumbi 150 by’isukari.
Abafite ibikorwa bitandukanye muri izi nzuri bakaba bemeje ko bagiye kubijyaho inama bakareba uko iki gikorwa bakigira icyabo dore ko ngo gahunda za Leta nabo basanga zibafitiye akamaro.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Tihabyona Jean de Dieu yavuze ko bagiye kubikangurira abaturage bityo niba bakeneye ko imirima yabo bayivunjamo imigabane cyangwa se kwimura abantu bahawe ingurane bitewe n’imiterere y’ahantu bakabiganiraho bagashaka igisubizo nyacyo kibereye buri wese.
Iyi nama yabereye mu murenge wa Mpanga nyuma yo gusura hamwe mu hateganywa guhingwa ibisheke mu rwego rwo gutunganya uruganda,ikaba yarimo bamwe mu bayobozi b’akarere ka Kayonza n’abayobozi b’akarere ka Kirehe ingabo na Polisi hamwe n’abafite inzuri mu mirenge ya Ndego mu karere ka Kayonza na Mpanga mu karere ka Kirehe kuko uru ruganda rw’isukari n’imirima y’ibisheke bizashyirwa mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Kirehe n’akarere ka Kayonza.