Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Apr 25th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Abagize ishyirahamwe SAKOLA basuye urwibutso rwa Ntarama

    Rwanda Bakora urugendo

    Bakora urugendo

    Abanyamuryango b’ishyirahamwe SAKOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) ribungabunga pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri mu karere ka Bugesera.

    Urwo ruzinduko rwari mu rwego rwo kugira ngo bigire ku mateka ibyabaye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo banyamuryango batangaje ko ibyabaye ari indengakamere bityo buri wese akaba agomba guharanira ko bitazongera ukundi.

    Mu gusura izo nzibutso, abanyamuryango bari mu nzego z’ubuyobozi z’ishyirahamwe SAKOLA basobanuriwe amateka yaranze akarere ka Bugesera n’umurenge wa Ntarama by’umwihariko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Amateka agaragaza ko mbere ya Jenoside mu Bugesera hari haratujwe Abatutsi bavanwe mu duce dutandukanye tw’igihugu, kubera urwango bari bafitiwe n’abakoroni ndetse n’ubutegetsi bwakurikiye ubukoroni, kugira ngo bazahicirwe n’isazi ya Tsétsé  cyangwa inyamaswa z’inkazi byahabaga, dore ko kari agace k’amashyamba y’inzitane.
    Ku itariki ya 07 Mata 1994, Jenoside yahise itangira kuko abicanyi bari barabitojwe, ari na yo yatumye muri Ntarama honyine hagwa Abatutsi benshi, haba mu rufunzo rukikije Ntarama, mu migezi y’Akanyaru n’Akagera, ndetse no ku rusengero rwa sanarali ya Ntarama ari na rwo rwahinduwemo urwibutso rwa Jenoside.
    Kuba abanyamuryango b’ishyirahamwe Sakola basuye inzibutso ngo bibasigiye amasomo menshi atuma mu mitima yabo baharanira ko nta Jenoside izongera ukundi, nk’uko bitangazwa na Nsengiyumva Pierre Celestin ukuriye iryo shyirahamwe

    “ Twese nk’Abanyarwanda tugomba gufatanyiriza hamwe tukagira urukundo kuko icyo Abanyarwanda bicanye babuze ni umutima wa kimuntu, ni umutima w’impuhwe bigera n’aho batinyuka abana n’ubwo n’abakuru ntacyo baziraga. Ubu tugiye gushishikariza bagenzi bacu guharanira ko jenoside itazongera ukundi ”.
    Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama banageneye abana b’imfubyi bo mu murenge wa Ntarama bibumbiye mu ishyirahamwe Amizero rigizwe n’inkunga y’ibiribwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi miirongo irindwi (1.070.000), igizwe n’ibirayi, umuceri n’isukari.

      

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED