Abagize ishyirahamwe SAKOLA basuye urwibutso rwa Ntarama
Bakora urugendo
Abanyamuryango b’ishyirahamwe SAKOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) ribungabunga pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri mu karere ka Bugesera.
Urwo ruzinduko rwari mu rwego rwo kugira ngo bigire ku mateka ibyabaye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo banyamuryango batangaje ko ibyabaye ari indengakamere bityo buri wese akaba agomba guharanira ko bitazongera ukundi.
Mu gusura izo nzibutso, abanyamuryango bari mu nzego z’ubuyobozi z’ishyirahamwe SAKOLA basobanuriwe amateka yaranze akarere ka Bugesera n’umurenge wa Ntarama by’umwihariko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Amateka agaragaza ko mbere ya Jenoside mu Bugesera hari haratujwe Abatutsi bavanwe mu duce dutandukanye tw’igihugu, kubera urwango bari bafitiwe n’abakoroni ndetse n’ubutegetsi bwakurikiye ubukoroni, kugira ngo bazahicirwe n’isazi ya Tsétsé cyangwa inyamaswa z’inkazi byahabaga, dore ko kari agace k’amashyamba y’inzitane.
Ku itariki ya 07 Mata 1994, Jenoside yahise itangira kuko abicanyi bari barabitojwe, ari na yo yatumye muri Ntarama honyine hagwa Abatutsi benshi, haba mu rufunzo rukikije Ntarama, mu migezi y’Akanyaru n’Akagera, ndetse no ku rusengero rwa sanarali ya Ntarama ari na rwo rwahinduwemo urwibutso rwa Jenoside.
Kuba abanyamuryango b’ishyirahamwe Sakola basuye inzibutso ngo bibasigiye amasomo menshi atuma mu mitima yabo baharanira ko nta Jenoside izongera ukundi, nk’uko bitangazwa na Nsengiyumva Pierre Celestin ukuriye iryo shyirahamwe
“ Twese nk’Abanyarwanda tugomba gufatanyiriza hamwe tukagira urukundo kuko icyo Abanyarwanda bicanye babuze ni umutima wa kimuntu, ni umutima w’impuhwe bigera n’aho batinyuka abana n’ubwo n’abakuru ntacyo baziraga. Ubu tugiye gushishikariza bagenzi bacu guharanira ko jenoside itazongera ukundi â€.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama banageneye abana b’imfubyi bo mu murenge wa Ntarama bibumbiye mu ishyirahamwe Amizero rigizwe n’inkunga y’ibiribwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi miirongo irindwi (1.070.000), igizwe n’ibirayi, umuceri n’isukari.
 Â