Gatsibo: 63% by’abaturage bazi gusoma no kwandika
Mu gihe uburezi burimo butera imbere mu Rwanda mu karere ka gatsibo, abantu bakuru abangana na 63% nibo bazi gusoma no kwandika, ibi bikaba bidindiza abantu bakuru bashaka kwikorera imishinga hamwe n’ibindi bikorwa by’amajyambere.
Nkuko bigaragazwa n’imibare iva mu karere ngo, amashuri abanza yubatse mu karere agera kuri 85 akigwamo n’abanyeshuri bangana 106 025 naho amashuri yisumbuye ahari 48 abarirwamo abanyeshuri 20 841.
Ibi ntibyasize inyuma kwigisha abantu bakuru batazi gusoma no kwandika, aho bishobora kubafasha bikagabanya umubare w’abantu bakorana n’amabanki batazi kuzuza impapuro zikoresha nka za recue na cheque kubera kutamenya kuzisoma no kuzandikaho, aho benshi bakorana n’amabanki basaba ubufasha bwo kubuzuriza.
Ubusanzwe mu Rwanda ubwitabire bw’amashuri bwiyongereyeho 6% kuva 2005 /2006 kugera 2011 aho abana bafite imyaka igera kuri 6 mu Rwanda bagana ishuri kuri 83%. intara iza imbere mu kwitabira ishuri ni intara y’amajyaruguru yiyongereyeho 9% naho intara iri hasi ikaba umujyi wa Kigali kuri 3% nkuko bigaragagazwa na EICV3 (Enquête Intégrale sur les Conditions de Vie des Ménages) yakozwe muri 2011 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Raporo igaragaza ko abana benshi barangiza amashuri yisumbuye bafite imyaka 12 kandi uwo mubare w’abana barangiriza igihe wiyongera kugera kuri 38% kuva kuri raporo ya EICV2, mu gihe abana bari kuri 21% barangiza amashuri yisumbuye bafite imyaka 18.
Naho abashobora gukomeza amashuri makuru bakaba bari kuri 1% muri raporo yakozwe 2005/2006 mu gihe iyakozwe 2011 igaragaza ko umubare wageze kuri 3% mu Rwanda, abenshi bakaba baba mu mujyi wa Kigali no mu mijyi y’intara ariko uburezi bwo mu mashuri makuru bukaba bwariyongereye kugera kuri 7%.