Huye: I Karama bashyinguye imibiri y’abazize jenoside igera kuri 25
Igikorwa  cyo gushyingura imibiri y’abazize jenoside cyabereye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye tariki ya 21 Mata. Cyahujwe n’umunsi wo kwibuka abazize jenoside muri uyu Murenge. Aba bazize jenoside bashyinguwe babonywe mu mirima y’abaturage igihe bahinga ndetse n’ahari gukorwa imihanda inyuranye muri uyu Murenge.
Abafashe ijambo muri uyu muhango wo kwibuka, bashimiye Padiri Ngomirakiza wagize ubutwari bwo gutabara abari bahungiye muri iyi paruwasi. Senateri Antoine Mugesera yagarutse ku mateka y’abatutsi y’ahahoze ari komini Runyinya, ariho Umurenge wa Karama uri, asaba abacitse ku icumu kugira ishyaka ry’ubutwari bagaharanira kubaho neza ntibaheranwe n’amateka.
Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Jean Pierre Dusingizemungu, yasabye buri Munyarwanda wese kwigira ku mateka y’ibyabaye maze u Rwanda rukabera urugero amahanga mu mibereho myiza. Aha yatanze urugero kuri jenoside yakorewe abayahudi, none ubu abasizwe iheruheru bakaba aribo rebero ry’amahanga mu iterambere. Yagize ati: “Kaminuza nyinshi dusura, ziyobowe n’abayahudi. Imari ku rwego rw’isi,  iyobowe n’abayahudi, kandi na bo bagize ibibazo nk’ibyacu. Icyo rero uwacitse ku icumu ushoboye kugira agatege agomba gukora, ni ukurenzaho ku byo abandi banakoraâ€.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alpfonse, yashishikarije buri wese kwitabira kwibuka. Ngo ni umwanya wo kwigarurira agaciro buri wese yatakaje no kugasubiza abakambuwe. Yagize ati: “jenoside n’ubwo yakorewe abatutsi ntabwo ari bo yagenewe gusa. Ishobora no kuba ku bandi abo ari bo bose ku isi. Iyo twese twahagurutse rero (twibuka jenoside ), tuba twisubiza agaciro, tugasubiza abakambuwe ariko mu by’ukuri twese tuniha ako gaciroâ€.
Urwibutso rwa Karama rwari rusanzwe rushyinguyemo inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 zigera ku bihumbi 67, ziciwe mu hahoze ari komini Runyinya. Imirimo yo kurwubaka ntirarangira ariko iracyakomeje.
Muri miliyoni 29 ziteganijwe gukoreshwa, imirimo imaze gukorwa yatwaye miliyoni 22. Harateganywa ko miliyoni 7 zibura zizaturuka mu nkunga y’abaturage ,abaterankunga n’abafatanyabikorwa banyuranye.
Â