“Polisi yatangiye gukora iperereza ku bagizi ba nabi bibye bakanakata amajosi ihene z’umukecuru wacitse ku icumu rya Jenosideâ€- Supt Theos Badege
Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa polisi y’igihugu Supertendent Theos Badege tariki 23/04/2012 ku isaha ya 18h35’ z’umugoroba yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ku bugizi bwa nabi bwakorewe umukecuru witwa Uzabakiriho Speciose wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’igihugu yabivuze ngo iperereza kuri ubo bagizi ba nabi ryatangiye gukorwa kuva aho urwego rwa polisi rubimenyeye.
Muri icyo kiganiro kuri telefoni, Supt Theos Badege yabivuze atya: “Iperereza ubu turirimo kugira ngo tuzamenye umugizi wa nabi wabikoze, icyo yari agamije naho yari aturutseâ€.
Abo bagizi ba nabi bafashe ihene 2 barazijyana naho izindi 3 bazikata amajosi barangije barigendera ubwo hari mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki 22 /04/2012 mu mudugudu wa Kinyogoto mu Kagali ka Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Umwe mu bakozi b’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza ariko akaba atashatse ko amazina ye avugwa muri iyi nkuru yagize ati: “Ku bwanjye nafata icyemezo ko abaturage bose bo muri uwo mudugudu bariha ihene z’uwo mukecuru.
Yakomeje agira ati: “ Numvishe bavuga ko atari ubwa mbere bibaye muri uwo mudugudu aho bafata amatungo y’abacitse ku icumu rya Jenoside bakayicaâ€.
Ubwo twashakaga iyi nkuru byanahwihwiswaga ko mu kindi cyunamo cy’umwaka ushize wa 2011 muri uwo mudugudu wa Kinyigoto hari inkoko z’umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside bahatoye zahawe imiti zigapfa.