Gisagara: Umurenge wa kibirizi wunamiye ku nshuro ya 18 abawo bazize jenoside
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 mata 2012 umurenge wa Kibirizi ufatanyije n’indi byegeranye irimo Kansi yose iherereye mu karere ka Gisagara, yibutse ndetse inashyingura mu cyubahiro abayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 mata 2012 umurenge wa Kibirizi ufatanyije n’indi byegeranye irimo Kansi yose iherereye mu karere ka Gisagara, yibutse ndetse inashyingura mu cyubahiro abayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Kuri iyi tariki ya 22 mata iyi mirenge yibukaho izi nzirakarengane nibwo ubwicanyi bwari bukomeye muri iyi mirenge, aho abantu bapfuye ari benshi kandi bakicwa nabi.
Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tw’intara y’amajyepfo twagize amateka mabi cyane mu gihe cya Jenoside yo muri mata 1994, ahanini bitewe n’abayobozi batandukanya bahayoboraga, abandi ariho bavuka barimo uwari sous prefet wa Gisagara Dominic SINDIKUBWABO, depite MUKARURANGWA wari utuye mu cyahoze ari komini Ndora, n’abandi benshi bari bafite imbaraga maze bagatiza umurindi abaturage.
Uyu muhango wo kwibuka no gushyingura watangijwe n’igitambo cya misa muri paruwasi ya kibirizi, nyuma abantu bagana ku rwibutso rw’uyu murenge ahatangiwe ibiganiro hakanashyingurwa.
Bwana RUTAYISIRE wari uhagarariye imiryango yashyinguye,yongeye kwihanganisha abari aho, avuga kandi ko igikorwa nk’iki cyo gushyingura kizakomeza kuko hari imibiri ikigenda iboneka, bivuga ko no mu myaka itaha hashobora kuzagenda hagaragara indi ndetse aboneraho no gusaba abaturage ko batinyuka bakavugisha ukuri bakerekana aho bagiye bashyira abantu bityo bagashyingurwa mu cyubahiro.
Bwana RUTAYISIRE yasabye ababyeyi ko bagerageza kuba hafi y’imfubyi kuko ibibazo byazo bizitera kwigunga no kwiheba ndetse akenshi bikazitera kwishora mu ngeso mbi zirimo kwiyahuza ibiyobyabwenge kandi ahubwo abo bana aribo bagakwiye gukomera bagafasha imiryango yabo kudasibangana. Yasabye kandi abari aha kuzatanga ubufasha muri gahunda ihari yo kwagura urwibutso rwa Kibirizi.
Mu buhamya bwatanzwe na Levine MUKASAKUFI warokokeye muri uyu murenge wa Kibirizi, yavuze uburyo abantu bishwe nabi birenze, uburyo interahamwe zari zifite ubugome burenze nta kubabarira ku buryo umuntu yibazaga niba ari babaturanyi be yari asanzwe azi.
Ubwo Depite Speciose MUKANDUTIYE wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yafataga ijambo yabanje gushima abitabiriye iki gikorwa ashima na leta yshyizeho iyi gahunda yo kwibuka. Yakomeje avuga ko gahunda yo kwibuka ari iya buri wese cyane cyane urubyiruko kugirango runarusheho kusobanukirwa n’amateka.
Depite Speciose yasabye ko igihe nk’iki nikigera abanyeshuri bari mu mashuri abayobozi bazajya baha abana impushya bakajya kwibuka igihe aho bajya kwibuka ari hafi.
Ku bijyanye n’ibibazo bitandukanye byatewe na Jenoside depite Speciose kimwe n’uhagarariye ibuka muri aka karere Bwana Emmanuel UWIRINGIYIMANA, yavuze ko ari iby’abaturage bose, ko bakwiye gushyirahamwe bakita ku mfubyi zabo n’abapfakazi, ntibategereze ko ubuyobozi aribwo buzaza kubarebera ko bakeneye kongera no kuvugurura inzibutso zabo.
Mu butumwa Depite yatanze yasabye abagore ko baba abambere mu mu gufasha kongera kubaka u Rwanda. Yagize ati “Nkuko abagore bo mugihe cya Jenoside baseguraga abagabo babo imihoro n’amacumu, abanyu ni mubasegure ubumwe, amahoro n’ibiganiro biganisha ku iterambereâ€
Yasabye urubyiruko kuzavamo abayobozi beza, abagabo kimwe n’abo yise abakirisitu bose abasaba kuba imbuto z’amahoro mu muryango nyarwanda ndetse no kuba abambere mu kwita ku bibazo by’abarokotse.
Mu rwibusto rwa Kibirizi hashyinguwe imibiri isaga 1123 naho abashyinguwe kuri iyi tariki ya 22 muri iyi mirenge bakaba bagera kuri 24.