Bashoje ukwezi kw imiyoborere myiza batanga ibihembo ku bitabiriye amarushanwa
Ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba kwashojwe kuri uyu wa 29 Mutarama 2012, mu murenge wa Kigina ukaba wari witabiriwe n’Umuyobozi w’akarere,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  na bamwe mu banyammabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize aka karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais, yashimiye abitabiriye ibikorwa by’ukwezi kw’imiyoborere myiza, avuga ko uku kwezi kwaranzwe n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abayoborwa kugirango bagere ku ntego bihaye y’iterambere,yakomeje avuga ko imikino n’indirimbo bitanga ubutumwa bwo gukundana, gusabana, kwihangana igihe utsinzwe no kudacika intege.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe, Mugabo Frank yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze uku kwezi aho  abayobozi basanze abaturage mu mirenge n’utugari babakemurira ibibazo, abayobozi kandi baboneyeho kuganiriza abaturage gahunda za Leta, hanabaho  amarushanwa y’indirimbo, imivugo,umupira w’amaguru no kwiruka.
abahize abandi mu marushanwa bahawe ibihembo ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Gahara yatsinze Kigina kuri penariti 4 kuri 1, mu bahungu Gatore itsinda Kigina penariti 5 kuri 3 kuko igihe cyateganyijwe cyari cyarangiye izo kipe zinganya,amakipe yatsinze yahawe ibikombe n’umuyobozi w’akarere.
Mu mivugo hatsinze Ndagijimana Enock wo mu murenge wa Kirehe ahabwa Chèque n’icyemezo cy’ishimwe, Itorero Imanzi rya Mushikiri ryabaye irya mbere mu mbyino rihabwa chèque y’amafara ibihumbi icumi n’icyemezo cy’ishimwe, mu ndirimbo Club abishyizehamwe ya Gatore yabaye iya mbere ihabwa chèque y’amafara ibihumbi icumi n’icyemezo cy’ishimwe, mu marushanwa yo kwiruka ababaye aba mbere ni Hitimana Anastase na Mugiraneza Jean Bosco naho mu bakobwa ni Uwimbabazi Verene wo muri Musaza na Nyirahabimana Fortunée wo mu murenge wa Nyamugali.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye ku wa 05 Ukuboza 2011 kukaba kuri busozwe ku rwego rw’igihugu ku wa 30 Mutarama 2012.
  Â