Ubumwe n’ubwiyunge bugera k’umunyarwanda wese – Jean Baptiste Habyarimana
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge atangaza ko ubumwe n’umwiyunge bugera ku banyarwanda bose kuko nta munyarwanda ugomba gusigara inyuma mu mateka. Â
Ubwo hafungurwaga kumugaragaro itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo m’uturere twose tw’u Rwanda, tariki ya 23/04/2012, Jean Baptiste Habyarimana yagise ati
“Ubumwe n’ubwiyunge iyo tubuvuga uyu munsi ntabwo ari ukumva gusa ko ari ukunga abacitse ku icumu (rya Jenoside) n’abakoze icyaha cya Jenoside, ubumwe n’ubwiyunge bugera k’umunyarwanda wese’.
Akomeza avuga ko ariyo mpamvu buri munyarwanda wese agomba kuba intore kugira ngo abanyarwanda bose baharanire guteza imbere u Rwanda.
Agira ati “ mu itorero rero abanyarwanda bose bagomba kwibona mo, abanyarwanda bose bagomba kuba intore, abanyarwanda bose bagomba kugira imyumvire, bagomba kugira imikorere, igamije guhindura iki gihugu (Rwanda) kikagira amateka meza mashya, kikagira iterambere rigera ku muntu wese, tukubaka amahoro arambye adashobora kujegajegaâ€.
Jean Baptiste Hanyarimana yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari ingufu. Kuko abashyize hamwe nta kibananira. Iyo abantu badashyize hamwe ntibagira ingufu nk’uko yakomeje abisobanura.
Yagize ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni indangagaciro z’abanyarwanda zidufasha gusohoka mu mateka mabi, zidufasha gusohoka mu ngaruka mbi Jenoside yadusigiye, zidufasha kubaka u Rwanda rushya, rwiza rw’abanyarwanda boseâ€.
Itorero ry’abakangurambaga b’imibereho myiza bo mu turere twose tw’u Rwanda, ryatangiye tariki ya 20/04/2012 rikaba rizasozwa tariki ya 29/04/2012. Rikaba riri kubera mu kigo cy’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge giherereye i Nkumba mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera.
Riteraniyemo intore 511 zirimo abakangurambaga b’imibereho myiza, abagize ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’Intore ndetse n’abashigajwe inyuma n’amateka.
Izo ntore zikaba zemeza ko ibyo zizakura muri iryo torero zizabyigisha abo zasize ku mirenge iwabo kugira ngo abanyarwanda bose babe intore barangamiye iterambere rirambye.
 Â