RIYAD yiteguye kwihutisha iterambere ry’u Rwanda
Urubyiruko rw’intore rwibumbiye mu ishyirahamwe RIYAD (Rwandan Intore Youth Association for Development) ruratangaza ko rwiyemeje kwimakaza indangagaciro z’intore mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.
Hategekimana Richard, uhagarariye RIYAD, avuga ko intore ari umusemburo w’impinduka nziza. Nk’urubyiruko rw’intore biteguye kwihutisha iterambere ry’u Rwanda kuko urubyiruko arirwo mbaraga z’igihugu.
Akomeza avuga ko intore ari umusemburo w’impinduka nziza.  Bityo bakaba barafashe icyemezo cyo kwimakaza indangagaciro z’intore kuko intore ari nkore neza bandebereho nk’uko Hategekimana abisobanura.
Urwo rubyiruko rwibumbiye muri RIYAD rwiteguye kwimakaza za kirazira z’umuco nyarwanda kugirango bateze imbere u Rwanda nk’uko Hategekimana akomeza abishimangira.
Agira ati “ nk’urubyiruko tuzimakaza za kirazira z’umuco nyarwanda: kirazira kumena amaraso ya mwene kanyarwanda, kirazira kugambana uri intore,…â€.
Akomeza avuga ko kandi bazanarushaho kwimakaza amahame y’intore mu muryango nyarwanda. Intore ni ndabizi, intore ni ndabikora, intore ni ndabiharanira nk’uko yabisobanuye.
Hategekimana avuga ko urubyiruko rwibumbiye muri RIYAD ruzakora ibishoboka byose kugira ngo iterambere ry’igihugu rigerwe ho vuba bagendeye kuri gahunda zose za leta.
RIYAD, ishyirahamwe ry’intore z’urubyiruko ziharanira iterambere ry’u Rwanda, ryavutse muri Mutarama 2012. Rikaba ryaratangijwe hagendewe ku bitekerezo by’intore z’urubyiruko.
Kuva tariki ya 20/04/2012 kugeza tariki ya 29/04/2012 abagize iryo shyirahamwe bari mu itorero riri kubera i Nkumba mu karere ka Burera.