Ngororero: GMC yakemuye ikibazo cy’abaturage basenyerwaga n’amazi
Ingo 37 zituriye imiyoboro y’amazi y’uruganda rwa GMC niyo yahawe amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo itegekwa kwimuka aho hantu mu rwego rwo kwirinda izindi mpanuka.
Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abaturage batuye mu kagali ka cyome mu murenge wa Gatumba hafi y’aho sosiyete icukura ikanatunganya amabuye y’agaciro yitwa Gatumba mining Concession ikorera, bari bafitanye ikibazo n’iyo sosiyete kubera ikibazo cy’amazi yayo yabasenyeraga kugeza n’aho imirimo y’iyo sosiyete ihagaritswe by’agateganyo.
Mu gihe muri iyi minsi irimo kurangwa n’imvura nyinshi abaturage bari bongeye kwikoma iyi sosiyete, ubu noneho abaturage byagaragaye ko bafitanye ikibazo nayo bishyuwe amafaranga y’ibyabo ndetse bahabwa n’iminsi mike ngo babe bimutse burundu aho hantu kuko bari barabitegujwe.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatumba NIYONSABA Ernest yatangarije Kigali Today ko nyuma y’impaka z’urudaca hagati y’iyi sosiyete n’abaturage bishyuzaga ibyabo naho GMC ikavuga ko bari baraguriwe muri 2004, ubuyobozi bw’akarere bwarategetse GMC ko igomba kubanza gukemura iki kibazo ikagaragaza ko koko abaturage baguriwe, ariko ibyo biburirwa gihamya, hafatwa icyemezo cyo kubimura. Nzabaneze Celestin umwe mu bahawe ingurane avuga ko nabo bibakuye ku nkeke zo kuburana na GMC ndetse no kurarana ubwoba bw’uko inzu zabasenyukiraho.
Abaguriwe bose bakaba biteguye gutura mu midugudu bakegera abandi kugirango banabone ibindi bikorwa by’iterambere bari bafite nk’amashanyarazi n’amazi maza.