Hagiye kongerwa imbaraga mu itangwa rya serivisi hifashishwa ikoranabuhanga
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu aravuga ko leta iteganya kongera imbaraga mu itangwa rya serivisi hifashishwa ikoranabuhanga.
Ibi Cyrille Turatsinze, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 23/04/2012, yongeraho ko leta yifuza ko abantu benshi barushaho kwitabira ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Leta irateganya gushyira imbaraga ziruseho mu itangwa rya serivisi hifashishwa ikoranabuhanga mu gihuguâ€.
Yanavuze kandi ko hagiye gukorwa ikarita igaragaza ibikorwa by’ikoranabuhanga bigaragara mu gihugu, kugira ngo buri muturage ajye abasha kumenya aho yabona serivisi z’ikoranabuhanga hafi yeâ€.
Ibi Turatsinze akaba yabivuze mu gihe gahunda y’imyaka itanu ya politiki y’ikoranabuhanga mu gihugu igeze mu kiciro cya gatatu.
Yanavuze kandi ko ikoreshwa rya telefone ryagize akamaro kagaragara,ndetse n’ikoreshwa rya interineti rikaba rigenda ritera imbere, cyane cyane ikoreshwa ry’imbuga zihuza abantu nka Twiter na Facebook.