Ngoma: urubyiruko rwifashishijwe rwatuma imihigo yeswa neza
Urubyiruko rufite imbaraga nyinshi igihe ruzishyize hamwe bityo abahiga imihigo bakagombye kurwifashisha mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kugirango irushehokugerwaho.
Ibi byavuzwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu Jean  Marie vianney KAGENZA mu nama rusange y’urubyiruko mu karere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa 22/04/2012 .
Muri iyi nama uyu muhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko yasabye ubuyobozi cyane cyane bw’imirenge guha agaciro inzego z’urubyiruko bagakoresha imbaraga zobo,kuko urubyiruko ruri mu bantu bashobora kwifashishwa  mu kwesa Imihingo neza abayobozi baba barahize.
Mu mpamvu zituma urubyiruko rutiza imbere nkuko rwabitangaje ngo ni imyumvire mike ndetse n’ubukene bityo ku bwuru rubyiruko ngo rusanga rwifashishijwe mu bikorwa ubuyobozi buba bwarahigiye kwesa hari icyo rwafasha.
Umwe yagize ati†Imihigo ijyana n’ubushobozi kandi igahigurwa n’abaturage.Tubona nk’imihigo iba yatanga akazi ku bantu yajya ihabwa urubyiruko kugirango rwikure mu bukene ndetse n’ubushomeri kandi kuko rufite ingufu rwabigeraho neza.â€
Iyi nama y’inteko rusange yamaze iminsi ibiri yari igamije ahanini kungurana ibitekerezo ku cyatezaza  imbere urubyiruko cyane cyane bibumbira mu ma koperative no kwihangira imirimo. Urubyiruko rwayitabiriye rwari uruhagarariye abandi mu mirenge ndetse na comite ku rwego rw’akarere ka Ngoma.