Rwanda : Abanyarwanda barashishikarizwa kugira umuco wo gusoma
Hamwe mu masomero y’amashuri ibitabo babibika mu makarito
N’ubwo u Rwanda rugaragaza intambwe rumaze gutera mu guteza imbere uburezi haba mukorohereza abana kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse hakiyongeraho gahunda yo kugenera abana mudasobwa muri gahunda ya one laptop per child, umuco wo gusoma mu Rwanda uracyari hasi kandi ari imwe munzira zifasha abantu kongera ubumenyi no kwiyigisha.
Kuba abanyarwanda batitabira umuco wo gusoma ibyanditse bituma n’abashobora kumenya ibyanditse ari bicye, haba mu bitangaza makuru, amabwiriza ya leta (igazeti), ibitabo byigisha ubuzima, inkuru ndende kimwe n’ubundi bumenyi.
Nubwo uyu muco wo kutitabira gusoma mu Rwanda wahozeho, minisitere y’uburezi yahagrukiye gutoza abana bakiri bato gukunda gusoma Atari ugusoma ibyo biga mu ishuri basabwa gusubiza, ahubwo gusoma ubumenyi bwinshi butandukanye.
Ambasade y’abanyamerika ikaba yaratanze ibitabo bigera kuri 500 bigomba gutangwa kubantu batandukanye kugira ngo babisome kandi bashobora no kungurana ibitekerezo kuko uwasomye agaragazwa no kugira icyo avuga kubyanditse.
Ibitabo bizatangwa kubanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, kaminuza, abarimu, abanyamakuru nabandi, ariko abazabihabwa bakazagira n’umwanya wo kwitabira kungurana ibitekerezo kubyanditse mu bitabo bahawe, ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Donald Koran avuga ko bishimiye gufasha Minisitere y’’uburezi muri iyi gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma kuko abasoma bagira ubumenyi biyongera umunsi ku munsi nkuko usomye ashobora kwiyungura ibitekerezo akagira naho abitanga nkuko nawe ashobora kugira umuhate wo kwandika.
Sharon Habba umunyamabanga wa leta muri Minisitere y’uburezi avugana n’ikinyamakuru independent cyandikirwa mu gihugu cya Uganda yavuze ko umuco wo gusoma mu Rwanda uri hasi ariko kuba Ambasade y’Abanyamerika yariyemeje kubatera inkunga bishobora kongera umubare w’abanyarwanda bitabira gusoma cyane ko gusoma bitanga ubumenyi bw’ibanze kubintu bitandukanye birimo no kumenya amakuru y’ubukungu bw’igihugu no kumenya uburyo bwakongerwa.
Bamwe mubanyamahanga bigisha mu Rwanda bavuga ko umuco wo gusoma uri hasi cyane ko n’abanyeshuri batitabira gusoma kuko basoma ibyo mu ishuri bitegura kubazwa, naho abandi ngo bashimishwa no kumva kuruta gusoma kandi amakuru menshi n’ubumenyi bwinshi bubarizwa mu nyandiko.
Umuco wo gukunda gusoma ukaba utuma n’umuco wo kwandika udatera imbere, umuco wo gusoma kugira ngo utere imbere mu mashuri bikaba bikwiye ko abanyeshuri bahabwa ibitabo byinshi byo gusoma no gukora inshamacye aho bishobora no gufasha abana kubyitabira ndetse bikaba byabafasha kumenya indimi Atari ukuzivuga gusa ahubwo no kuzandika.
Naho abantu bakuru basabwa kujya bagura ibinyamakuru n’ibindi bitabo mu ngo kugira abahari bashobore gusoma kandi bashobore no kuganira kubyanditse kuko bifasha abakiri bato gukurana umwete wo gusoma no kuganira n’ubumenyi bukiyongera.
taliki ya 25 Mata,2012 Imbuto foundationa iratangiza umwaka wo gusoma bibere mu karere ka Rubavu intara y’uburengerazuba aho biteganyijwe ko utangizwa kumugaragaro na Jeannette Kagame umufasha wa perezida Kagame.
 Â