Gakenke : Ibarura ry’abantu biga mu masomero rizafasha gushyiraho politiki y’amasomero
Umuyobozi w’uburezi kuri bose (CapFA) ku rwego rw’igihugu atangaza ko ibarura ry’abantu bakuru biga gusoma, kwandika no kubara rizafasha mu gutegura politiki izagenga ayo mashuri. Ibyo yabigarutseho mu mahugurwa y’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge ya Gakenke na Rulindo.
Muri ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabaye tariki ya 24/04/2012, Rutungisha Erneste ukora mu ishami ry’ishyinguramibare mu Kigo gishinzwe Uburezi yasabye abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge kuzuza neza amafishi y’ ibarura ry’amasomera kandi no kuyashyikiriza ubuyobozi bw’uburezi bw’akarere ku gihe.
Iryo barura riteganyije kuzaba hagati ya tariki ya 07-18/04/2012 rigamije kumenya umubare w’abantu batangiye kwiga gusoma, kwandika no kubara mu mwaka wa 2012, imiterere y’amasomero, gukora gahunda ihoraho y’amasomero no kumenya urwego rw’abarimu bayigishamo bafite.
Marengo Jeanine ukuriye gahunda y’uburezi kuri bose ku rwego rw’igihugu asobanura ko imibare y’abantu biga mu masomero gusoma, kwandika no kubara izashingirwaho hategurwa politiki ihoraho y’amasomero mu gihugu.
Yongeraho ko ibarura nk’iryo rizajya rikorwa buri mwaka mu rwego rwo kugira imibare mu burezi bw’abantu bakuru.