Nyamasheke: Urubyiruko rwasabwe kutiyandarika.
tariki ya 21/04/2012 ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke (Nyamasheke youth friendly center) habereye ibirori byiswe “bye bye vacance†cyahuje urubyiruko rw’abanyeshuri n’urutiga ku nsanganyamatsiko igira iti : « Rubyiruko tuboneze imyitwarire dutsinde SIDA n’ibiyobyabwenge ;Dushishoze ejo hazaza ni ahacu ».
Mu biganiro byahatangiwe, Madame Nyirahabimana Noëlla ushinzwe urubyiruko, umuco, Siporo n’imyidagaduro wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, yibukije urubyiruko rwa Nyamasheke ko arirwo mbaraga z’igihugu cya none ndetse no mu bihe biri imbere bityo rukaba rudakwiye kwiyandarika rwiyahuza ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zarukururira icyorezo cya SIDA.
Nyirahabimana yagize ati: “muharanire rero ko ahazaza hanyu hazarushaho kuba heza cyane».
Yarangije yizeza urubyiruko rusaga 850 rwari rwitabiriye icyo gitaramo ubufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere mu byateza abaturarwanda imbere by’umwihariko urubyiruko.
Muri ibyo birori hakorewe ibikorwa binyuranye birimo: imbyino za kizungu n’iza kinyarwanda, Ikinamico yitwa «Intumva irira ku miziro» yakinwe na Club anti-SIDA ikorera ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, imikino y’ubwoko butandukanye kandi ku bakobwa no ku bahungu nk’umupira w’amaguru (Football), Volleyball, Basketball, Handball, Karate ndetse hakaba hari n’abahanzi b’urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke bataramiye urubyiruko mu bihangano byabo binyuranye.
Emmanuel NSHIMIYIMANA