Nyanza: Abaturage barashimagiza VUP ko yabakuye mu bukene bukabije
Bamwe mu bakora imirimo ya VUP mu murenge wa Kibilizi
 Abaturage bo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bahawe imirimo muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Project) bahamya ko bakuwe mu bukene bukabije barimo mbere y’uko ihagera. Â
 Uko ari 550 bakora mu masite atandukanye nk’uko byavuzwe na Bizimana Egide umunyambanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Kibilizi tariki 25 Mata 2012.
Abo baturagebarimu cyiciro cy’abatindi njyakujya n’abakene batoranyijwe mu rwego rw’imidugudu igize umurenge wa Kibilizi.
Kuva gahunda ya VUP yatangira mu mwaka wa 2008 muri uwo murenge abayihawemo imirimo bavuga ko yabafashije kwiteza imbere bakava mu byiciro by’ubukene butandukanye bahozemo.
Nk’uko ubwabo babyivugira buri muturage agenerwa amafranga igihumbi ku munsi hanyuma nyuma y’ukwezi umushahara wabo  ukanyuzwa muri SACCO umurenge bahemberwamo.
Abatangiranye n’iyi gahunda bavuga ko yabafashije kwiteza imbere mu buryo bugaragara. Sibomana Jean Damascene utuye mu mudugudu wa Mukoni mu Kagali ka Mbuye mu murenge wa Kibilizi agira ati: “Nyuma y’umwaka maze nkora mu mirimo ya VUP nashoboye kwigurira inka n’isambu yo guteramo ubwatsi bwayoâ€.
Muri gahunda ya VUP abaturage bakoramo ibikorwa bitandukanye birimo gukora imihanda, guhanga amaterasi y’indinganire, gucukura imiringoti n’ibindi bijyanye no kwita ku bikorwaremezo.
Iyo bakora iyo mirimo baba bigabanyijemo amatsinda ayobowe na capita ushinzwe kubakoresha no kuberekera kugira ngo batange umusaruro buri wese uko ashoboye nk’uko Niyonizeye Celestin uyobora abo kuri site ya Kibilizi abivuga.
Umurenge wa Kililizi ni umwe mu mirenge 10 igize karere ka Nyanza watoranyijwe ku rwego rw’igihugu kugira ngo ukorerwemo gahunda ya VUP mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’abaturage rirambye rijyanye n’icyerekezo 2020 uRwandarwiyemeje.