Huye : abakozi b’Akarere basuye imfubyi za jenoside zibana
Ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2012, Abakozi b’Akarere ka Huye bakorera ku cyicaro cy’Akarere, basuye Club Urumuri igizwe n’abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kugira ngo babaganirize ku mibereho yabo hamwe no ku bibazo bahura na byo no gushakisha uko byakemuka.
Uru rubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 51, bakaba batuye mu mazu bubakiwe n’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umushinga PAGE Rwanda ndetse na UCF (Union Chretienne Feminine), bishimiye kuba abakozi b’Akarere barongeye gutekereza kubasura, dore ko iki gikorwa bagikora kenshi, maze bakabagezaho ibyifuzo byabo.
Muri rusange, ibibazo bafite ni ibikomoka ku kuba ari imfubyi ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuzima muri rusange. Kurenga ibibazo bagize bagakora bakiteza imbere ni byo bashyize imbere. Icyo bifuza rero ni uko ubuyobozi bwakomeza kubaba hafi kugira ngo babashe kugera kuri uwo muhigo wo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Abakozi b’Akarere bo babasezeranyije ko ibibazo bafite bazabikorera ubuvugizi bigakemuka, kandi ko bazakomeza kubaba hafi no kubafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo mu buzima birimo ibyo batewe na Jenoside. Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mutwarasibo Cyprien, yagize ati: “Nk’abayobozi ni twe mufite nk’ababyeyi. Tuzakomeza kubafasha guhangana n’ibibazo mufite no kubibonera ibisubizoâ€.
Club Urumuri ni urugo rw’abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bajyaga basigara ku bigo by’amashuri igihe cy’ibiruhuko kuko babaga badafite aho bataha. Kuri ubu uru rugo rurimo abana bagera kuri 51, bose bakaba biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza.
Akarere ka Huye kabamenyera ibibatunga n’ibikoresho by’ishuri byunganira ibyo bahabwa na FARG, bamwe muri bo bakaba bararangije kwiga bakubaka ingo zabo, mu gihe abakiri muri uru rugo na bo bavuga ko icyo baharanira cya mbere ari uko bazagira ubuzima bwiza mu minsi iri imbere nyuma y’ibibazo bagize.
 Â