Nta buyobozi bwiza bwabaho abaturage bakennye-Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe imiyoborere myiza RGB, Rwanda Governance Board, aravuga ko abayobozi mu nzego zose z’igihugu bakwiye kubanza gufasha abo bayobora kwivana mu bukene bagatera imbere kuko ngo nta buyobozi bwiza bwabaho abayoborwa bakennye.
Mu nama yahuje abakozi ba RGB n’abayobozi banyuranye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mata, Ruburika Anthony ushinzwe imiyoborere myiza muri RGB yabwiye abo bayobozi b’i Rwamagana ko bakwiye gukora iyo bwabaga bagafasha abo bayobora mu nzego zose gutera imbere kandi bakumva ari naryo shema ryabo.
Bwana Ruburika ati “Imiyoborere abantu bishimira ni ibateza imbere, abantu bakabona icyo barya, bagatera imbere, bakava mu bukene. Umuyobozi udafasha abo ayobora kugera kuri iyi ntambwe, ndetse ngo ayirenge ntashobora kubeshya ko agamije imiyoborere myiza.â€
Iyi nama yahuje abakozi ba RGB n’abayobozi banyuranye mu nzego za leta, iz’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta mu Karere ka Rwamagana, aho bagaragarijwe ireme ry’ibanze imiyoborere myiza ikwiye kugenderaho, ireme ryo guteza igihugu n’abagituye imbere, ndetse basesengura n’uko iyo mikorere yakwimakazwa mu Karere ka Rwamagana.