Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Apr 27th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Nyanza: Barishimira ubumenyi n’ubushobozi bamaze kongererwa


    Mu nama yabaye tariki 26/04/2012 igahuza abayobozi mu nzego zose z’akarere ka Nyanza basaga 300 iyobowe n’umuyobozi w’aka karere Murenzi Abdallah yishimiye ko nta mukozi w’aka karere ugitaka kongerwa ubumenyi n’ubushobozi mu mirimo yashinzwe.

      Rwanda Abakozi b’akarere ka Nyanza bisusurutsa mu mbyino

    Abakozi b’akarere ka Nyanza bisusurutsa mu mbyino

    Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yasobanuye ko abakozi b’aka karere bahawe umwanya uhagije wo kwigishwa ndetse bakanasobanurirwa ngo ubu rero igisigaye ni ugutanga umusaruro w’ibyo bazi.

    Yagize ati: “Yego kwigisha ni uguhozaho niyo mpamvu iyo bigaragaye ko hari umwe muri twe ufite ubushobozi bukeya arafashwa ariko ikibi ni ufashwa kugira ngo ahinduke bikananirana”.

    Ati: “ Icyo gihe igikurikiraho ni gufata ibyemezo bihana kuko turimo gukorera abaturage bagomba kubona ibyo batwifuzaho uko byagenda kose”.

    “Umuturage uri hariya ategereje icyo agezwaho n’umuyobozi, iyo rero uri umuyobozi ugahabwa inama kugira ngo ufashe uwo uyoboye, icyo wagiriweho inama ntugikosore igikurikiraho ni ukuva mu mwanya kuko hari abanyarwanda benshi bashobora kubishobora cyangwa se hagafatwa izindi ngamba iyo hagaragaye ubwangizi”.

    Ayo ni magambo yakomeje kuvugwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah.

    Yakomeje asobanura ko akarere ka Nyanza kakiri inyuma cyane mu birebana n’abaturage b’ako bitabiriye ubwisungane mu kwivuza kuko kari ku gipimo cya 79%. Asobanura ingamba ziriho yagize ati: “ Ni ugukoresha uburyo bw’ibimina no gutegura hakiri kare urutonde rw’abafashwa kubona mitiweli kugira ngo byose bibe biri ku murongo”.

    Ngo ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bufatanyije n’abayobozi b’imidugudu biyemeje ko umwaka utaha wa 2013 ubwisungane mu kwivuza buzaba ari 100%  nk’uko byatangajwe na Murenzi Abdallay uyoboye ako karere.

    Yabisobanuye atya: “ Mu mwaka ushize hagiye habaho guhuzagurika ariko ubu siko bikiri kuko abaturage batangiye kwisuganya mu buryo bwo gufashanya kwishyura ubwisungane mu kwivuza bifashishije uburyo bw’ibimina”

    Ku kibazo cy’abayobozi bakora mu biro bimwe batumvikana ari nk’injangwe n’imbeba nk’uko byari bimaze iminsi bigaragara muri aka karere aho wasangaga umunyamabanga Nshingwabikorwa adacana uwaka n’umwungirije ushinzwe iterambere ry’akagali.

    Murenzi Abdallah yabivuze atya: “ Nta mpamvu yo kutumvikana yaba mu bayobozi cyangwa abaturage kuko dufite igihugu kimwe, abanyarwanda bamwe n’icyerekezo kimwe”.

    Yakomeje agira ati: “Abayobozi bajya mu kazi bafite inshingano zabo niyo mpamvu ari umwanya wo gutanga ubutumwa ko bidakwiye guta umwanya wabo muri utwo tuntu tw’amatiku no kutumvikana”.

    Iyo mudashyize hamwe nta musaruro wagerwaho yaba mu byo mukora n’ibyo muyoboramo abaturage.  Ayo ni amagambo yongeweho n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah.

    Inama ihuza abakozi bose b’akarere ka Nyanza isanzwe iba rimwe mu gihembwe ikaba urubuga rwo gushima ibyagenze neza ndetse no gukosora ibitaragenze neza.

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED