Gicumbi: Njyanama irasabwa kwita kunyungu zabo bahagarariye
Bosenibamwe wayoboye umuhango wo kurahiza Njyanama
Umwe mu bagize njyanama warahiye
Abagize inama njyanama y’akarere ka Gicumbi barasabwa kwita ku nyungu z’abaturage kuko aribo bahagarariye aho kwita kunyungu zabo bwite cyangwa se iz’abayobozi.
Ibi bakaba barabisabwe na guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime kuwa 25 ubwo yayoboraga umuhango wo kurahira kw’abajyanama bashya buzuza biro y’inama njyanama.
Guverineri Bosenibamwe yasabye abatowe kuzirikana n’inyungu rusange z’Akarere .
Ati “ ndishimira abateguye amatora nuko yaranzwe n’umucyo, nkaba nifuriza imirimo myiza abatowe mu no kuzarangiza neza imirimo bashinzwe nk’uko babirahiriyeâ€.
Umwe mubatorewe kujya muri njyanama Bizimana Jean Baptiste yavuze ko biyemeje kuzakoresha ubunararibonye bafite mu guteza imbere Akarere ka Gicumbi, ari nako bafatanya mu guteza imbere abaturage aribo bahagarariye.
Kuri uwo munsi kandi habaye igikorwa cyo kwemeza urutonde rw’uko imirenge isumbana mu bukene mu Karere Gicumbi. Imirimo y’Inama Njyanama yemeje imirenge ine ari yo Giti ,Nyankenke,Rutare, Miyove yakongerwa ku rutonde rw’imirenge Rubaya, Manyagiro, Mukarenge, Nyamiyaga igomba gukurikirana muri gahunda ya VUP nk’uko byifujwe na RLDSF ko bitarenze tariki ya 30/04/2012 urwo rutonde rugomba kuba rwashyikirijwe MINALOC.
 Â