Bashoje ukwezi kw imiyoborere myiza batanga ibihembo ku bitabiriye amarushanwa
Mu muhango wo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza wabaye tariki 29/01/2012 mu karere ka Kirehe,  hatanzwe ibihembo ku makipe yarushije ayandi mu marushanwa yitiriwe imiyoborere myiza.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Gahara yatsinze Kigina kuri penariti 4 kuri ; mu bahungu Gatore yatsinze Kigina penariti 5 kuri 3 kuko igihe cyateganyijwe cyari cyarangiye izo kipe zinganya, amakipe yatsinze yahawe ibikombe n’umuyobozi w’akarere.
Mu mivugo hatsinze Ndagijimana Enock wo mu murenge wa Kirehe ahabwa Chèque n’icyemezo cy’ishimwe. Itorero Imanzi rya Mushikiri ryabaye irya mbere mu mbyino rihabwa chèque n’ikemezo cy’ishimwe.
Mu ndirimbo, Club Abishyizehamwe ya Gatore yabaye iya mbere ihabwa chèque n’icyemezo cy’ishimwe. Mu marushanwa yo kwiruka ababaye aba mbere ni Hitimana Anastase na Mugiraneza Jean Bosco naho mu bakobwa ni Uwimbabazi Verene wo muri Musaza na Nyirahabimana Fortunée wo mu murenge wa Nyamugali.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yashimiye abitabiriye ibikorwa by’ukwezi kw’imiyoborere myiza. Yavuze ko uku kwezi kwaranzwe n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abayoborwa kugirango bagere ku ntego bihaye y’iterambere. Yakomeje avuga ko imikino n’indirimbo bitanga ubutumwa bwo gukundana, gusabana, kwihangana igihe utsinzwe no kudacika intege.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe, Mugabo Frank, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze uku kwezi aho  abayobozi basanze abaturage mu mirenge n’utugari bakemura ibibazo by’abaturage. Abayobozi kandi baboneyeho kuganiriza abaturage gahunda za Leta.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye ku wa 05 Ukuboza 2011 gusozwa ku rwego rw’igihugu ku wa 30 Mutarama 2012.