Iyo dusubiza agaciro abazize jenoside natwe ubwacu tuba tukisubije-Guverineri Munyantwari
Aya magambo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, yayavuze mu gikorwa cyo kwibuka abazize jenoside cyabereye i Ruhashya kuwa 25 Mata 2012. Iki gikorwa cyanaranzwe no gushyingura abazize jenoside baguye mu Mirenge ya Rwaniro na Ruhashya bagera kuri 35.
Guverineri yagize ati: “Iyo tuje gufata mu mugongo abarokotse jenoside, iyo twitabira igikorwa cyo kwibuka, ijambo ryacu twese ni rimwe: gusubiza agaciro abazize jenoside. Iyo tukabasubije kandi, natwe ubwacu tuba tukishubije. Kuri twebwe, uyu ni umwanya wo kwisubiza agaciro, baba abarokotse jenoside ndetse n’abandi â€
Guverineri yakomeje avuga ko mu gihe cya jenoside abantu bataye agaciro. Yabivuze muri aya magambo: â€twavuga ko mu gihe cya jenoside abaturage ba Ruhashya bari iki? Uwabaza perefe, umujandarume, umupolisi, umuyobozi uwo ari we wese, yavuga ko icyo gihe yari iki? Kiriya gihe, uwari ukomeye kurusha abandi, ni ukuvuga uhereye ku bayobozi bo hejuru, ni we wataye agaciro kurusha abandi.â€
Ku bw’ibyo rero, Guverineri Munyantwari yasabye abayobozi bari bateraniye aho, guhera kuri guverineri kumanura kugera ku muyobozi w’umudugudu, ndetse n’abaturage bose, guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri n’itotezwa ry’abarokotse jenoside, ku buryo bugaragara.
Yakomeje agira ati: “abarokotse jenoside bafite ibibazo, tubegere, tubahe umuganda. Ubuyobozi bubishyiremo ingufu kugira ngo ka gaciro tugahane. Uvutsa undi agaciro, agata kumurusha. Kutababazwa n’umunyarwanda ubabaye ni uguta agaciro, gutabara ubabaye ni ukwiha agaciro .â€
Ntibikwiye rero kuba hakigaragara umuntu urambura akaboko agamije kugirira undi nabi, kuko byaba ari ukwitesha agaciro.