Gisagara: Abarokotse barashima iterambere akarere kamaze kugeraho
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yo muri mata 1994 bavuka mu karere ka Gisagara barashima iterambere akarere ka Gisagara kamaze kugeraho, bavuga ko hari ibikorwa bigaragara byakozwe bagereranyije n’uko hahoze.
Kaminuza Gatorika y’u Rwanda (Save)
Abavuka mu karere ka Gisagara barashima ibikorwa by’iterambere bigenda bikorwa muri aka karere bigaragaza koko ko hari impinduka, ko ubuyobozi bw’ubu bwita ku baturage bose ntawe uhejwe ndetse no mu bindi bikorwa hakagaragaramo intera ndende hagati yabyo ubu n’iby’igihe cyashize.
KALISA Frederic ukomoka mu murenge wa Ndora, aravuga ko yari amaze imyaka igera kuri 12 atagera muri aka karere akaba yaratangajwe n’iterambere yahabonye ubwo yahazaga muri iyi minsi yo kwibuka. Aratangaza ko ubwo ahaheruka nta muhanda nk’uhari ubu wari uhari, amashuri yari make kandi ashaje cyane none ubu hari n’aho yageze mu mirenge imwe y’aka karere asanga abana bigira mu mashuri yubatse ku buryo bwa etaje ndetse ubu hakaba hari na kaminuza mu murenge wa Save.
“Umushoferi wanzanye namubajije aho ari kunjyana kuko ntumvaga ko hashobora kuba hari umuhanda nk’uwo nabonye†Ayo ni amagambo ya Frederic.
UWAMAHORO Chantal uvuka muri aka karere nawe aravuga ko ubuyobozi bwakoze igikorwa gikomeye koko aho umuntu asigaye agenda mu muhanda akabona abantu bakarabye , abantu bambaye imyenda isaneza kandi ngo mbere hari abo wasangaga batzi amazi icyo ari cyo.
Yavuze ko mbere ya Jenoside abana babaga buzuye imihanda batiga bari benshi cyane none ubu akaba yarasanze nta mwana n’umwe ubarizwa mu muhanda wa Gisagara ndetse bakaba bose barajyanwe no mu mashuri.
Chantal kandi yongeye gushima uburyo abatuye aka karere basigaye bubaka amazu ajyanye n’igihe kuburyo nta nyakatsi igaragara ku muhanda, ndetse hakaba hamaze no kugezwa amazi n’amashanyarazi.
Chantal yagize ati “Gisagara yacu yari yarazize ubuyobozi bubi bwa mbere ya Jenoside, nta n’uwatekerezaga ko ishobora gucya no kugera aho igeze ubuâ€
Abarokotse bavuka muri aka karere barashima ubuyobozi bw’aka karere, bakanasaba ko ibi bikorwa byiza byakomeza maze aka karere kakagera kure.
Ubuyobozi bw’aka karere nabwo buravuga ko buzakomeza gukora ibishoboka kugirango kazamuke ariko kandi bukaba busaba ko aba bose bakavuka n’abagatuye bashyirahamwe maze bakubaka aka karere koko maze amateka mabi kagize agasimburwa n’amateka y’iterambere rirambye.