Abatanzaniya basuye urwibutso rwa jenoside rwa Nyarubuye mu rwego rwo kumenya uburyo Jenoside yakozwe
Kuri uyu wa 25 Mata 2012 abatanzaniya basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarubuye mu murenge wa Nyarubuye  ho mu karere ka Kirehe mu ntara y’I burasirazuba.
Seif Hussein ni umutanzaniya avuga ko yumvaga jenoside yabaye mu Rwanda ariko ko yari atarasura aho inzibutso ziherereye akomeza avuga ko kubona imva zishyinguyemo abantu zingana kuriya ku rwibutso rwa Nyarubuye birenze ukwemera ko bibabaje akavuga ko bo nk’abatanzaniya ari aho kwigira ibintu byinshi, avuga ko ubwicanyi yabonye bwabereye I Nyarubuye ari ubunyamaswa akurikije amateka ya jenoside zindi yasomye mu mateka ku isi akomeza avuga ko ubwicanyi nkubu butazongera kubaho na rimwe haba mu Rwanda no mu bindi bihugu
urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyemo abantu ibihumbi 51.000 rukaba rwarashyizwe ku rwego rw’igihugu nkuko umukozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside kuri uru rwibutso abitangaza.