RGB irasaba abayobozi guha uruhare abaturage mu gutegura imihigo y’uturere
Ikigo gushinzwe imiyoborere myiza mu Rwanda (RGB) kirasaba abayobozi b’ubututrere kujya begera abaturage bakababaza ibyo bumva bikwiye kwitabwaho mu gutegura imihigo kuko ari bo baba bazi ibyo bifuza gukorerwa kurusha ibindi. Ibi Umuyobozi w’agateganyo wa RGB ushinzwe kuzamura imiyoborere myiza yabivuze abishamingira ubwo RGB yasobanuriraga abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Nyagatare icyegeranyo cy’ubushakashatsi ku miyoborere n’imitangire ya serivisi muri 2010.
Uyu muyobozi muri RGB, Ruburika Antony, akaba yavuze ko bigaragara mu gihugu hose ko abayobozi bagenda bakicara bagatekerereza abaturage kandi atariko byagombye kugenda ahubwo abaturage ari bo bagombye guhitamo ibigomba kujya mu mihigo. Yagize ati “Muba mugomba guhera mu baturage mugakusanya ibitekerezo noneho akaba ari byo muheraho mutegura imihigo.â€
N’ubwo RGB ishinja abayobozi kwiherera bagategura imihigo batabajije abaturage ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Kantengwa Mary, avuga ko kuba abaturage bavuga ko batagira uruhare mu gutegura imihigo biterwa no kuba hari imihigo iza iturutse mu nzego zo hejuru. Yagize ati “Ati hari ibituruka ku rwego rwo hejuru bikatugeraho ari nk’ihame ko tugomba ku bihiga.†Kantengwa akomeza avuga ko politiki nk’izo bigora kuzisabaho abaturage ibitekerezo kandi zatanzwe n’inzego zo hejuru.
Cyakora ariko na none, Kantengwa Mary, avuga ko imirongo bagenderaho bategura imihigo yateguwe mu myaka itanu ishize kandi ngo bayitegura babajije abaturage. Ibi akabishingiraho avuga ko abaturage baba bagira uruhare mu mihigo ariko ntibabyibuke kubera ko byabaye cyera. Kuri iyi ngingo, hakaba hari abibaza niba n’iyo imihigo yaba yarateguwe cyera itagombye kujyanishwa n’igihe bityo bakaba basubira kubaza abaturage niba ibyo bari bakeneye ku buryo bw’ihutirwa nko mu myaka ibiri ishize ari byo bakeneye uyu munsi.
Mu gihe ubuyobozi bwa RGB bwemeranyaga n’abayobozi b’Akarere ka Nyagatare mu nzego zitandukanye bari muri ibyo biganiro ko hari gahunda z’imihigo bashyira mu bikorwa kubera itegeko kuko ziba zavuye hejuru kandi na bo batazumva neza, ubuyobozi bwa RGB busanga ngo ari amakosa kuko ariho usanga hava kurenganya abaturage. Aha ubuyobozi bwa RGB bwatangaga urugero kuri gahunda yo guca nyakatsi aho hagaragayemo kwitana bamwana hagati y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge na MINALOC ibashinja guhohotera abaturage mu gihe bo bashyiraga mu bikorwa amabwiriza iyo minisiteri yari yabahaye.
Kubera inyungu z’umuturage n’imiyoborere myiza ubuyobozi bwa RGB bukaba busaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bajya babanza gusobanurirwa igihe hari politiki igomba gushyirwa mu bikorwa iturutse mu nzego zo hejuru. Ruburika Antony kandi akaba asaba abayobozi b’inzego z’ibanza kujya babanza bakajya inama n’abo bayobora igihe hari gahunda nshya igiye gushyirwa mu bikorwa aho kubuka igitutu.