Gakenke : Inama y umutekano yanzuye gutangiza ikigo cy inzererezi
Mu nama y’umutekano  yaguye y’akarere yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 30/01/2012 ku biro cy’akarere yafashe umwanzuro wo gushyiraho mu minsi ya vuba ikigo cy’akarere cyo kugorora abantu bananiranye.
Icyo kigo kigomba kujyaho mu gihe gitoya kizakira abanyabyaha bo mu mirenge itandukanye yo mu karere mu rwego rwo kubasubiza mu murongo w’umuryango nyarwanda. Abitabiriye iyo nama basaba ko inyigo y’icyo kigo yakwiganwa ubushishozi kugira  ngo hatazagira ikibazo cy’amikoro cyavuka nyuma yo gutangira.
Iyo nama yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gushyiraho amakoperative y’inkeragutabara kugira ngo abahoze ku rugamba bayabyaze inyungu kandi anifashishwe mu gucunga umutekano w’imirenge bayobora.
Aha, Umuyobozi w’Akarere Nzamwita Deogratias avuga ko ibigo byose bya Leta, amashuri n’ibitaro bigomba kurindwa n’inkeragutabara kuko bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gucunga umutekano.
Nk’uko ibyaha byo gukubita, gukomeretsa n’ubujura buciye icyuho byiyongereye muri uku kwezi, hafashwe ingamba yo kurushaho gukoresha inzego z’ibanze zigakora amarondo ku midugudu kandi zigatanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyo byaha bibashe guhashywa.
Ibindi byaha byahungabanyije umutekano muri uku kwezi hagaragaye gusambanya abana, gukuramo inda, gutwika amashyamba n’impfu zitunguranye. Ibyo byose hakaba harebewe hamwe uburyo byakumirwa hibandwacyane cyane ku bukangurambaga.