Muhanga: Urubyiruko rurasabwa kudasuzugura umurimo ushobora kubatunga
Rumwe mu rubyiriko ruhagarariye urundi mu karere ka Muhanga rurasabwa kudasuzugura umurimo uwo ari wo wose babona ushobora kubatunga kuko byagaragaye ko hari abenshi basuzugura imirimo iciriritse kandi ari imwe mu nzira yabateza imbere.
Evariste Karekezi umufashamyumvire wa Minisiteri y’urubyiruko akaba yabwiye uru rubyiruko rwaturutse mu mirenge yose y’akarere ka Muhanga uko ari 12 ko batinyuka bagatangira kwiga uburyo bakwihangira imirimo yabatunga bahereye ku mirimo iciriritse.
Karekezi avuga ko benshi mu rubyiruko baba barangije amashuri yisumbuye ndetse na bamwe mu barangije za kaminuza batareba kure ngo bashake uburyo bwo kwihangira imirino badategereje akazi kazaturuka muri leta cyangwa mu yindi mishinga.
Karekezi ati: “aho kugirango uhore ubyuka wicaye imyaka igashira ngo wabuze akazi, icare utekereze umushinga ubona wakubyarira inyungu uwutegure maze ushake inguzanyo uwutangireâ€.
Uru rubyiruko ariko rukaba rwagaragaje ikibazo cyo kutagira ingwate zo gutanga mu mabanki ndetse hakaba ngo n’amabanki agorana mu gutanga inguzanyo.
Karekezi avuga ko iyo urubyiruko cyangwa n’abandi abo aribo bose bishyize hamwe bagakora koperative, iyo bagiye gusaba inguzanyo muri banki bitabagora na busa kuko ngo nta ngwate basabwa.
Aha urubyiruko rukaba rusabwa na Minisiteri ibafite mu nshingano ko batangira bakishyira mu makoperative bagashaka icyo bakora kugirango bazamurane.