Minisitiri w’intebe avuga ko hari ibikorwa Guverinoma yashyize imbere mu gihe cy’amezi 3 ashize
Mu kiganiro Minisitiri w’intebe yagiranye n’abanyamakuru n’abandi baturage kuri uyu wa 27/04/2012 yasobanuye ko hari inzego zitaweho mu gutezwa imbere mu Rwanda kugira ngo u Rwanda rurusheho kugera ku iterambere rirambye n’abaturage barwo.
Kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturage ni kimwe mu bikorwa guverinoma yitayeho
Zimwe mu nkingi yavuze ko zitaweho,harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,hitabwa cyane ku bihingwa byashyizwemo ingufu birimo ibigori,ibirayi,ibishyimbo, umuceri n’imyumbati. Guteza imbere Serivisi z’ubuzima harimo ibijyanye n’inyubako zikorerwamo uko zigomba kuba zimeze,gushishikariza abaturage kwitabira mutuelle de santé kuko ari inyungu zabo, gushaka inzobere mu by’ubuzima n’ibindi.
Uretse serivisi z’ubuzima n’ubuhinzi n’ubworozi ,Guverinoma yashyize ingufu mu burezi,amashuri yegerejwe abaturage kandi n’abana boroherezwa kwiga,hatejwe imbere ikoreshwa ry’amashyanyarazi mu Rwanda aho hirya no hino mu biturage hagenda hagezwa umuriro w’amashanyarazi kandi ibi biracyakomeje kugira ngo umuriro ugere kuri benshi mu baturage.
Ubuhinzi bw’ibirayi,umuceri,ibishyimbo,imyumbati n’umuceri nabyo biri mubyashyizwemo ingufu
Guteza imbere ikoranabuhanga biri mu byatejwe imbere mu Rwanda kuko Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi avuga ko ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’Abanyarwanda. Aha yabashishikarije kwitabira ibigo nka za BDC na BDF kuko bifasha abaturage bafite ubumenyi bwo gukora imishinga ariko badafite ubushobozi mu konoza imishinga yaboâ€BDC†ndetse no gufashwa kuyishyira mu bikorwa bahabwa ubushobozi na bdf nk’ikigo cyashyiriweho gufasha abo baturage.
Ikindi cyitaweho imbere ni imitangire ya serivise yirya no hino,aho Minisitiri w’intebe yavuze ko iki kibazo cyagarutsweho no mu bibazo byavuzweho n’abayobozi b’igihugu mu mwiherero byagombaga kwitabwaho ngo bikemurwe. Abayobozi mu nzego zitandukanye bashishikarijwe gutanga serivise nziza kandi zihuse n’uhawe serivise mbi akabimenyekanisha ku murongo wa Guverinoma utishyurwa 3014 kugira ngo abimenyekanishe . Kuri iyi ngingo abanyamakuru bakaba bashimwe na Minisitiri w’intebe ku ruhare bagira mu gutuma habaho imitangire ya serivise nziza.
Ibi bikaba ari bimwe mu byitaweho mu guteza imbere Abanyarwanda mu mezi 3 ashize icyakora hakaba hari n’izindi ngamba nyinshi zafashwe mu guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda mu mezi 3 ari imbere nabyo Minisitiri w’intebe yagarutseho. Akaba yavuze ko bazarushaho gushyiramo ingufu kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rirusheho kwihuta kandi vuba.