Utibutse uwawe, ni nde wundi wamwibuka?-Mucyo Jean de Dieu
Aya magambo, Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), yayavuze agamije gushishikariza abarokotse jenoside kuzajya bibuka ababo. Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Mbazi, tariki ya 25 Mata 2012.
Mucyo yagize ati : « Ku munsi nk’uyu (wo kwibuka) fata igihe wibuke umuntu wawe. Ujye ufata igihe wibuke umuntu wawe. Ujya ufata igihe cyawe ukamwibuka ? Cyangwa ubaho umunsi ku wundi, ukazamwibuka mu gihe nk’iki ? Ni umugabo wawe, ni umwana wawe, ni umubyeyi wawe, jya ufata igihe umwibuke. Utibutse uwawe ni nde wundi wambibuka ?»
Yakomeje asaba abantu kutibukira ababo mu bihe bibi gusa, ahubwo no kwibuka ibyiza byabayeho bakiri kumwe. Yabivuze muri aya magambo : « ntiwibuke uwawe ya igihe bamwicaga gusa, wongere umwibuke mukibana, mumeze neza. Umubwire aho ugeze wiyubaka, ibigushimishije. Muririre wongere uzamuke, ntuhere mu marira ».
Na none kandi, ngo ntibikwiye ko ibyabaye byibagirana kuko byibagiranye Abanyarwanda bo mu gihe kizaza ntibazabimenya ngo bamenye n’ububi bwabyo. Ni yo mpamvu uyu munyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG yasabye ugira icyo yibuka kuri jenoside wese kucyandika. Bizagera igihe bikusanywe hanyuma bibikwe kugira ngo bitazibagirana.