Kamonyi: Abaturage barasabwa kwita ku mutekano w’abaturanyi babo
Mu kiganiro abaturage bo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, bagiranye n’abayobozi nyuma y’umuganda wo ku itariki 28/4/2012, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari yasabye abaturage kwita ku mutekano wa bagenzi babo.
Arabasaba kunga ingo zitabanye neza, kugirango abagize komite zo kurwanya ihohoterwa bazisure hakiri kare, maze babagire inama bataricana cyangwa ngo bakomeretsanye. Aragira ati “ ubwicanyi bwinshi busigaye bugaragara buterwa n’amakimbirane agaragara mu ngoâ€.
Atanga urugero rw’umugabo wo mu murenge wa Runda uheruka kwica umugore we.  Ati “buriya abaturanyi babo bari bazi ko abo bantu batari babanye nezaâ€. Iyo abo baturanyi baba baragiye babasura kenshi bakanabaganiriza ku mibanire yabo, baba baratandukanye neza badasize abana b’impfubyi.
Mu rwego rwo kurwanya no gukumira ihohoterwa hashyizweho Komite z’ubusugire bw’ingo, zigizwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bafatanya n’imiryango ibanye neza bagasura ingo zifitanye amakimbirane bakazigira inama.
Hagati aho ariko Guverineri yavuze ko iyo kubana mu bwumvikane bikomeje kwanga, icyiza ari uko umugabo n’umugore batandukana nta urica undi.
Yabasabye kandi kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo bagaharanira gukora cyane ngo biteze imbere.
Â