Huye: abayobozi barasabwa gutanga ibikorwa bizitabwaho mu gutegura EDPRS
Umuyobozi w’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, Sahundwa Pascal, yasabye abayobozi b’imidugudu gukora gahunda z’ibikorwa by’ingenzi babona bizitabwaho mu gutegura Ingamba z’iterambere ry’ubukungu (EDPRS). Hari nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyo ku itariki ya 28 Mata.
Nk’uko uyu muyobozi yabisobanuye, abayobozi b’imidugudu basabwe kwihutira gukora izi gahunda, bagaragaza ibikorwa 10 by’ingenzi babona byazitabwaho muri EDPRS igiye gutegurwa hagamijwe kwihutisha iterambere ry’uturere.
Mu gutegura izi gahunda, bazareba ibyo babona bikenewe iwabo mu rwego rw’ubukungu, imibereho n’imiyoborere myiza. bazategura gahunda zigaragaramo ibyo bakeneye mu bikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi, inganda, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi, ubwiyongere bw’abaturage, kurengera abatishoboye, umuco, gutanga serivisi nziza, gukemura ibibazo by’abaturage …
Abayobozi b’imidugudu nibamara gushyikiriza ibi bikorwa utugari babarizwamo, na two tuzatoranya muri bya bikorwa icumi by’ingenzi tubishyikirize umurenge na wo ibyo uzakora uzabishyikirize akarere. Akarere nako ibikorwa 10 by’ingenzi kabona byagira akamaro abaturage bako mu kwihutisha iterambere kazabishyikiriza Minisiteri y’imari n’igenamigambi.