Mu turere twose hagiye kubakwa ibigo by’ urubyiruko
Minisitiri w’urubyiruko, isakazabumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko hari gahunda yo gushyira ibigo bihugura urubyiruko mu turere twose tugize igihugu. Ubusanzwe hari ikigo cy’urubyiruko cyitwa Maison de Jeunes ahitwa ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali.
Icyo kigo ngo nicyo kigiye kwegerezwa urubyiruko kugeza ku rwego rw’uturere, byanashoboka kikazagera ku rwego rw’imirenge, aho urubyiruko ruzajya ruhurira rukidagadura ndetse rukanahabwa inyigisho ku bintu bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo tariki 28/04/2012, minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyo bigo bizaba byitwa Youth Empowerment for Global Opportunity (YEGO) bikazajya bitanga inyigisho zitandukanye nk’uko bikorwa muri Maison de Jeunes ya Kimisagara.
Minisitiri Nsengimana yijeje urwo rubyiruko ko ruzajya runahigishirizwa icyongereza ku buryo buri muntu azabasha kukivuga. Ati “Muzajya muhigira icyongereza ku buryo buri muntu azakimenyaâ€
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko banyotewe kubona icyo kigo dore ko batagira aho bidagadurira, ndetse bakaba batanabasha kubona aho bakwigira ikoranabuhanga. Kamuhanda Nicolas yagize ati “Nk’ubu nta nzu yo kwidagaduriramo tugira mu karere kacu (…) twe twasigaye inyuma nta muhanzi n’umwe waza hano kuko atabona aho akorera igitaramo, ariko icyo kigo kije cyadufasha kandi twanaboneraho kwiga ikoranabuhangaâ€
Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rwakunze kugaragaza ikibazo cy’uko rutagira aho kwidagadurira. Umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko mu gusubiza icyo kibazo, yakunze kuvuga ko kubaka inzu y’imyidagaduro ari ibintu bishyirwa mu ngengo y’imari y’akarere ariko ngo akabona akarere katabona icyo kibazo nk’icyihutirwa.
Urubyiruko rwo mu mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo ruvuga ko icyo kigo cy’urubyiruko gitinze kuko rwari rwaraheze mu bwigunge.