Mu bitaro bya Muhororo bunamiye abahoze ari abakozi babyo bazize jenoside yakorewe abatutsi
Kuwa 26/04/2012 ku gicamunsi munsi mu bitaro bya Muhororo habereye umuhango wo kwibuka abakozi bakoraga muri ibyo bitaro bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Uwo muhango wabanjirijwe n’urugendo rwatangiriye ku murenge wa Gatumba rwerekeza ku rwibutso rwa Kibirira ahatuwe igitambo cya misa cyo gusabira izo nzirakarengane. Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo yihanganishije ababuze ababo muri ibyo bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima bigize ibyo bitaro.
Umwe mu babuze ababo Murekatete Francoise unakora muri ibyo bitaro yavuze ko bahungiye mu bitaro interahamwe zikabasangamo zikabuza abaganga kuvura no kwita ku bahigwaga ariko abaganga baranga bakomeza kwita ku ndembe no ku nkomere. Abicanyi bageze nubwo babuza abantu kugemurira abarwayi. Mu gutanga ubuhamya Murekatete yerekanaga amafoto y’abo mu muryango we bishwe bazira uko bavutse.
Yashimiye ibitaro bya Muhororo kuba byaratekereje gahunda yo kwibuka abakozi babyo ati bitumye nibura nduhuka ku mutima. Yagize ati twibuke ariko tureke guheranwa n’agahinda. Mw’ijambo rye perezida wa IBUKA Niyonsenga Jean d’Amour yavuze ko umuhango wo kwibuka watumye intimba bari bafite ku mutima yoroha. Nawe yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro kuba bwarafashe gahunda yo kwibuka abakozi n’abandi bari bahungiye mu bitaro. Yasabye abazi aho imibiri itarashyingurwa iherereye kuherekana bityo igashyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyiraneza Clothilde yashimiye minisiteri y’ubuzima yashyizeho icyifuzo cy’uko amavuriro yajya yibuka abakozi bayo bazize jenoside yakorewe abatutsi, anashimira ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo byihutiye kubishyira mu bikorwa.
Yavuze ko kwibuka atari iby’ababuze ababo gusa ko ahubwo ari iby’abanyarwanda bose ashimira intumwa za rubanda n’iza minisiteri y’ubuzima zaje gufata mu mugongo ababuze ababo. Intumwa ya minisiteri y’ubuzima yashimiye ibitaro bya Muhororo biri mu byambere byubahirije icyifuzo cya minisiteri y’ubuzima anasaba abayobozi babyo gushakisha amazina y’abahiciwe akajya ahagaragara agashyirwa mu mateka y’ibitaro. Yasabye abakozi b’ibitaro kurushaho gushyira ingufu mu kwegera abacitse kw’icumu bakabafasha kururutsa intimba bafite ku mutima banifatanya nabo mu bihe byo kunamira ababo.
Ibitaro bya Muhororo byashyikirije abarokotse jenoside inkunga y’amatungo magufi.