Abaturage b umudugudu w Intwari baganiriye ku mateka y intwali
Akarere ka Nyarugenge kifatanyije n’utundi turere mu birori ngaruka mwaka byo kwibuka intwali z’u Rwanda byizihijwe ku nshuro ya 18 hirya no hino mu Rwanda.
Mu mbyino n’indirimbo birata ibigwi by’intwali z’u Rwanda, abaturage batuye umudugudu w’Intwali mu kagali ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge babucyereye maze bahurira mu nzu mberabyombi y’akagali mu birori byo kwizihiza no kuzirikana intwali z’u Rwanda.
Muyobozi w’umudugudu, Munyanziza Claude, yagarutse ku biranga intwali maze asaba abatuye uyu mudugudu guharanira ubutwali. Yasabye Abanyarwanda muri rusange gushakira urubyiruko akazi, guharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ubuvuzi ndetse n’uburezi bwa bose bugamije guteza imbere igihugu.
Umukabwe Muhindangiga Alphonse watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda yagarutse ku ijambo rikomeye “kwitanga uharanira amahoroâ€. Yasobanuye ko Abanyarwanda bahoze ari umuntu umwe bakundana kandi bahuzwa n’igihango cyo kunwana .
Yasobanuye uburyo abera bazanye ivangura bakanabiba urwangano mu Banyarwanda aho baciye umuco wo kunwana atanga ingero z’Abanyarwanda bakubiswe ibiboko bazira ko banwanye. Yongeyeho ko abera babonye ko gutanya Abanyarwanda bitari byoroshye bahitamo kwigisha ibyo bise “divide and rule†mu ndimi zamahanga bishatse kuvuga “bacemo ibice maze utegekeâ€.
Aha yagaragaje ko ibi ari byo byabaye intandaro y’intambara yo muri1959 yatumye Abanyarwanda benshi bahunga urwababyaye barimo na Fred Gisa Rwigema twibuka kuri uyu munsi maze asaba ko Umunyarwanda wese yaharanira kurwanya icyateza ivangura.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge, Kalisa Pierre, wari umushyitsi mukuru yagarutse ku ndangagaciro z’Abanyarwanda aho yasobanuriye abatuye Nyamirambo ibyaranze intwali z’u Rwanda abasaba gutera ikirenge mu cyabo baharanira icyateza imbere urwababyaye. Yagize ati “intwali ntitinya izuba, ntitinya imvura. Intwali ni itabara ahakomeyeâ€.
Kalisa kandi yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duharanire ubutwali duhashya ihohoterwa rikorerwa abana†abibutsa ko abana b’Abanyarwanda arizo ntwali z’ejo hazaza.