Nyarubaka ikwiye kuba Urwibutso rw’ubwicanyi bwakorewe abana b’abahungu muri jenoside
Mu rugendo abatutsi bakoraga bava mu duce dutandukanye bahungira i Kabgayi, ababyeyi banyuze kuri bariyeri yo mu Gaserege ho mu murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, ntibaharenganaga umwana w’umuhungu.
Ibyo byagarusweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’umurenge wa Nyarubaka, aho ubuhaamya bwatanzwe bwagarutse ku kuntu, ubwicanyi bwahabereye bwibanze ku bana b’abahungu.
Gakumba Gilbert, warokotse abicanyi bo kuri bariyeri ya Gaserege kuko Imana itari yagennye ko apfa icyo gihe, yavuze ko kuri iyo bariyeri bamburaga abana imyenda ngo barebe ko ari abahungu, maze uwo bashanze ari umuhungu bakamujugunya mu cyobo nyuma yo kumukubita bakamwica cyangwa akirimo umwuka.
N’kiniga cyinshi, Gakumba wabashije kwikura muri icyo kirobo akihisha hafi yacyo, avuga ko yabonye bagenzi be bari bajugunywe mu cyobo babarenzaho itaka bamwe muri bo bavuza induru, babwira ababyeyi babo ngo babasabire imbabazi ko batazongera kuba abatutsi.
Ubwo bwicanyi bwibasiye abana b’abahungu aho I Nyarubaka, bwateye urubyiruko rugize Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family, guhora rwifatanya n’abaturage ba Nyarubaka kwibuka abana b’abahungu bagera kuri 76 bahiciwe, bakaba basaba ubufasha ngo Nyarubaka habe hashyirwa Ikimenyetso cy’urwibutso rwa jnoside yakorewe abana.
Ukuriye umuryango Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, avuga ko ubwo bwicanyi bwakorewe abana b’abahungu bwari bugamije kurimbura ubwoko bw’Abatutsi. Ati “abagore nabo n’ubwo batabicaga, bari barangije kubica mu mutwe kuko kukwicira umwana n’umugabo mu maso ntaho baba bagusizeâ€.
Murenzi akomeza asaba abacitse ku icumu ko ibyo byose banyuzemo byabafasha kubaka ejo hazaza bagira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu.
Arashimira kandi abaturage b’umurenge wa Nyarubaka kuko bagaragaje ubushake mu kwishyura imitungo y’abacitse ku icumu yononwe muri jenoside. Hakaba hasigaye imiryango mike itarishyurwa.
Abaturage b’umurenge wa Nyarubaka kandi basabwe gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize jenoside igashyingurwa mu cyubahiro.