Mu kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa hari ibyakozwe na Guverinoma
Umugore n’umukobwa bafite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda ari nayo mpamvu bagomba kurushaho gutezwa imbere mu byo bakora
Ku munsi murikabikorwa bya Guverinoma, igikorwa kiba mu mezi atatu, kikaba cyarabaye kuri uyu wa 27/04/2012 bigakorwa na Minisitiri w’intebe, uyu muyobozi yatangaje ko Guverinoma hari byinshi yakoze mu rwego rwo kurushaho kuzamura no kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu Rwanda.
Bimwe mubyo Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze mu bikorwa byinshi byakozwe na Guverinoma mu gihe cy’amezi 3 mu rwego rwo kwita ku mugore n’umukobwa mu kwezi kwabahariwe, harimo kurwanya imirire mibi mu miryango, gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira uburezi, kubashishikariza no kubamenyesha amategeko abarengera n’ibindi.
Minisitiri w’intebe ati “Uwigishije umugore aba yigishije igihugu cyose,ari nayo mpamvu bagomba kwitabwaho na Guverinoma mu bikorwa byayoâ€.
Agaciro k’umukobwa n’umugore mu kuzamura umuryango nyarwanda kakaba ari kanini cyane mu iterambere ryawo ari nayo mpamvu bakwiye kurushaho kwitabwaho kugira ngo barusheho gufatanya na basaza babo mu guteza imbere u Rwanda.