Huye: Mu Murenge wa Ngoma, inkeragutabara ni zo zizajya zirinda umutekano mu midugudu
Hashize igihe kinini mu mugi wa Butare batangije gahunda yo kwishyiriraho abarinda umutekano ku rwego rw’imidugudu. Ubu noneho, uretse mu mugi, no mu biturage byo mu Murenge wa Ngoma, uwo mutekano, cyane cyane uwa nijoro, uzajya ubungwabungwa n’inkeragutabara.
Mu nama abatuye mu Murenge wa Ngoma bakoze nyuma y’umuganda wo kuwa 28 Mata, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Sahundwa Pascal, yeretse abari bawitabiriye inkeragutabara zirinda umutekano mu bice bimwe na bimwe byo mu mugi wa Butare, anabamenyesha ko no mu tundi tugari twose tw’uyu Murenge inkeragutabara ziyemeje kuzajya ziwurinda.
Iyo gahunda izajya ikorwa ku rwego rw’imidugudu. Ku bw’ibyo, mbere y’uko inkeragutabara zo mu mudugudu runaka zitangira umurimo wazo, zizajya zibanza kwiyereka umukuru wawo mbere yo gutangira akazi. Ibi bizatuma abasha kumenya abagiye ku kazi.
Kugira ngo imyenda y’akazi iboneke ndetse n’aba barinda umutekano babone agahimbazamusyi, abaturage bo mu mudugudu ni bo bazajya batanga amafaranga akenewe. Sahundwa ati: “Umubare w’amafaranga agomba gutangwa uzishyirirwaho n’abatuye mu midugudu. Simvuze ngo muzatanga aya n’aya.â€
Hari icyizere ko izi nkeragutabara zizakora uyu murimo uko bikwiye, kuko ibyo kurinda umutekano babibayemo igihe mbere yo kuba inkeragutabara. Sahundwa yabivuze muri aya magambo “nta bizabaca mu jisho, ni inkeragutabara, bazi icyo gukoraâ€.
N’ubwo bazajya barindirwa umutekano, abaturage ntibagomba kwibagirwa na bo kuwirindira ndetse no gufasha mu byatuma abawurinda babigeraho neza. Ku bw’ibyo, abatuye mu bice birimo amashanyarazi bibukijwe ko itara ryo ku irembo, bise iry’â€umutekano†ari ngombwa. Kandi ngo utazarishyiraho azacibwa amande y’amafaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda.