MIDIMAR yasobanuriye abaturage ba Kirehe ibiza n uko wabyirinda
Abakozi bo muri minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) basobanuriye abayobozi batandukanye bo mu karere ka Kirehe uburyo bw’imikorere ya minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, icyo ibiza ari cyo mu rwego rwo kubyirinda no kubirinda abo bayobora.
Umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri MIDIMAR, Vestine Mukamurenzi, yasobanuye ko ari byiza kumenya ibiza byibasira akarere bityo hagafatwa ingamba zo kuba umuntu yabirwanya cyangwa se agashaka uko yahora abyiteguye.
Ikiza gifatwa nk’amakuba ashobora gutuma abantu bapfa, abatuye akarere bakaba basabwa kumenya ibiza bishobora kuboneka muri aka karere bityo bakaba bamenya uburyo babyirinda.
Abakozi bo muri MIDIMAR bibukije ko mu nshingano zayo harimo guhuza ibikorwa rusange, gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n’ibiza harimo no guteza imbere umuco wo kumenyekanisha ibiza no kwirinda ingaruka ziterwa nabyo hamenyekana itandukaniro ry’ibiza no kumenya ibiteza ibiza.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abakozi batandukanye bagize akarere ka Kirehe bafite mu nshingano ibijyanye n’ibiza, ingabo na polisi.