Rulindo – 72 bazize jenoside bashyinguwe mu cyubahiro
Kuri iki cyumweru tariki 29/04/2012, imibiri y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi igera kuri 72 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga, ruherereye mu kagali ka Gako, akarere ka Rulindo.
Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukantabana Rose, yasabye abari aho gutanga amakuru yose arebana n’abishwe muri jenoside, kugirango ibikorwa byo gushyingura birangire, ubundi tujye twibuka gusa.
Yanasobanuye kandi ko kuri ubu ibibazo byinshi bakira bishingiye ku bana b’imfubyi batabona ubufasha baba bakeneye ndetse no kuba hari bamwe batarabona amacumbi, asaba abayobozi gufasha aba bana kwiyubaka no kugarura ikizere cy’ejo hazaza.
Abayobozi barimo guverineri w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe, umuyobozi w’ akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, bose bagarutse ku gusaba abaturage gutanga amakuru y’aho imibiri ijugunye, maze imiryango yabo igashyingura mu cyubahiro kibakwiye.
Uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro bamwe mu bazize jenoside yakorewe abatutsi, witabiriwe n’abaturage ba Rulindo, abahakomoka ndetse n’abanyacyubahiro barimo peresidante na vizi perezidante b’inteko ishinga amategeko.