MAMBA: HASHYINGUWE IMIBIRI ITATU Y’ABAZIZE JENOSIDE
Mu Murenge wa Mamba hakozwe umuhango wo gushyingura imibiri 3 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Kuwa 27/04/2012, mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara habereye umuhango wo kwibuka no gushyingura imibiri itatu y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994. Umuhango watangijwe n’igitambo cya misa gikurikirwa no gushyingura.
Nyuma yo gushyingura no kunamira abishwe, abari bitabiriye uyu muhango barimo nyakubahwa Depite Spéciose MUKANDUTIYE, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere, n’Ingabo baganirije abaturage bari bitabiriye uyu muhango.
KAYINSINGA Charles wavuze mu izina ry’abarokotse bo muri mamba batahatuye, yiyamye abantu bamwe na bamwe barimo uwitwa NYABYENDA Deny na bagenzi be bakomeje imvungo yo gupfobya Jenoside muri uyu murenge, asaba ko ubuyobozi bwabakurikirana bagasobanura ikibibatera. Yongeye gusaba abaturage kugira ubutwari bwo kwerekana ahari imibiri y’abazize Jenoside, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Umuyobozi w‘Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere madamu UWINGABIYE Donatille wari muri uyu muhango yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenoside kubera ibihe bibabaza imitima ya benshi barimo maze abasaba kudaheranwa n’agahinda bagashingira ku mateka bakiyubaka bakiteza imbere.
Depite Spéciose MUKANDUTIYE wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abakambuwe ubwo bicwaga bunyamaswa n’umwanya ukwiye wo gushyingura imibiri y’abagenda baboneka aho bajugunywe. Yavuze ko kwibuka bikwiye kuba umwanya mwiza wo kwisuzuma buri wese akareba niba yarakoze icyo asabwa n’umuryango nyarwanda. Ibi biramutse bikozwe nta ngengabitekerezo ya Jenoside yakongera kugaragara muri uyu Murenge kandi n’abakomeje guhisha amakuru y’ahari imibiri yavugwa igashyingurwa mu cyubahiro.
“Amacakubiri tuyasimbuze ubumwe; twiyubakire amateka tuzasigire abana bacu isura nziza.†Depite MUKANDUTIYE.
Uyu muhango washojwe no gukaraba ku biro by’Umurenge wa Mamba.
 Â