NDORA: IMIBIRI 94 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO.
Mu rwibutso rwa Kabuye ruri mu Murenge wa Ndora hongeye gushyingurwa indi mibiri 94 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Tariki 23 Mata 2012 mu Murenge wa Ndora Akagari ka Gisagara ho mu Karere ka Gisagara ku rwibutso rwa Kabuye habereye umuhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 94 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi, harimo 54 y’abari barashyinguwe n’imiryango yabo yifuje ko bashyingurwa mu rwibutso, n’indi 40 yabonetse hirya no hino mu byobo n’imisarani aho bari barajugunywe mu gihe cya Jenoside.
Umuhango witabiriwe n’intumwa ya rubanda hon. Depite Spéciose MUKANDUTIYE, abayobozi n’abakozi b’akarere ka Gisagara, abaturage n’inshuti z’imiryango yibutse abayo baguye muri aka gace.  Umuhango watangijwe na misa hakurikiraho gushyingura.
Mu buhamya bwatanzwe na madamu Antoinette UMUHIRE warokokeye i Kabuye, yagaragaje ko abitwaga abatutsi bo mu duce twa Gisagara, Gishubi na Kibirizi babeshywe kujya i Kabuye ngo niho babarindira ntihagire ababakoraho, ariko nyuma ngo baje kubanyaga inka no kwica bitangira ubwo.
Yaje kurokoka ku bw’amahirwe ndetse akaba ashima abasirikare b’inkotanyi batabaye hakagira abasigara kuko iyo bataza ntawari kurokoka.
Uhagarariye abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa NDORA madamu Francine yagize ati “buri wese warokotse yihangane kuko icyatumye asigara, kizatuma ubuzima bukomeza. Twe twamaze kubabarira, gusa turinginga ngo twerekwe imibiri y’abacu tubasubize icyubahiro kuko twarababuze kandi bishwe amanywa ava.â€Â Ibi yabivuze kuko kugeza uyu munsi hari abantu baburiwe irengero kandi bizwi ko baguye muri uyu Murenge. Yongeye gusaba ko imibiri ishyinguye mu mashitingi ku buryo busanzwe kuri urwo rwibutso yashyingurwa mu masanduku kuko usibye no kuyitesha icyubahiro ngo iranonekara.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gisagara Bwana UWIRINGIYIMANA Emmanuel yashimye abaturage bakomeje gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside, ashima ubuyobozi bw’Akarere ku bikorwa byinshi bakorera impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside birimo kububakira amazu yo kubamo, kubaha amatungo byose bigamije kuzamura ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Bwana KAREKEZI Léandre yasabye abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda kuko ibyabaye mu Rwanda ari ingaruka z’amateka mabi yaranze Igihugu aho mu mashuri higishwaga urwangano abantu barebera, abizeza ko ibyabaye bitazasubira.
Yabagiriye inama yo kwishyira hamwe, bakitabira umurimo ,kuko nibadakora ntacyo bazigezaho. Ku kibazo cy’imibiri idashyinguye neza yari yakomeje kuvugwa, yabijeje ko mu gihe cya vuba hagiye kubakwa urwibutso rugaragaza amateka ya Jenoside muri Gisagara , kandi rukazubakwa I Kabuye. Bityo ngo nta mpungenge bagakwiye kugira kuko k’ubufatanye na CNLG iyi mibiri yose izashyingurwa ku buryo bwiza kandi busobanutse.
Nyakubahwa Depite Spéciose MUKANDUTIYE wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abaturage guhindura amateka y’indangagaciro mbi yatumye abanyarwanda basubiranamo bakica abavandimwe babo. Asaba ko izi mpinduka zagombye kugaragarira mu rubyiruko.
Depite Spéciose yasabye ko imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko gacaca zarangizwa byashoboka hagashyirwaho n’ingufu igihe cyose umuntu yaba yanga kwishyura ibyo yangije kandi abifitiye ubushobozi. Yagize ati “Iyo urubanza rwaciwe biba byabaye itegeko.â€
Yongeye gusaba abapfakazi ba Jenoside kwiyubaha ntibiyandarike mu nzoga, kuko iyo bifashe gutyo badakora ndetse ntibaniteganyirize. Abafite abana barera yabasabye kubaha uburere nyabwo ntibabateremo ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yagize ati “Turage abana bacu icyiza ejo batazapfa urwo dupfuye.â€
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kabuye hashyinguye imibiri y’abazizeJenoside isaga 43.072 yose y’abakomokaga mu murenge wa Ndora, Kibirizi na Gishubi bari bahungiye i Kabuye.
Â