Ngororero: Abasenateri bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kabaya mu muganda ngarukakwezi
Nyuma y’umuganda habayeho gushyikirana
 Abasenateri bayobowe na Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena Hon. Makuza Bernard na Minisitiri w’umuco na siporo Mitari Protais bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kabaya mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wo ku itariki 28/04/2012. Hamwe n’imbaga y’abaturage barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi P.Celestin n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon; aba senateri bagera kuri 20, abayobozi b’ingabo na polise bahanze imihanda mu mudugudu wa Rubamba mu kagari ka Nyenyeri banatunganya ibibanza bizubakwamo amazu y’abatishoboye.
Nyuma y’umuganda abasenateri na minisitiri Mitari ukurikirana by’umwihariko gahunda za Leta mu karere ka Ngororero bagiranye ikiganiro n’abaturage bashimira akarere ka Ngororero uburyo abaturage bitabira ibikorwa by’umuganda, n’ikimenyimenyi Ngororero ikaba yaregukanye igihembo cya mbere ku rwego rw’igihugu ubwo abaturage bo mu murenge wa Kavumu biyubakiraga urugomero rw’amashanyarazi babikesha umuganda. Mu gutanga ikaze Mayor Ruboneza yibukije abaturage gukomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi abasaba ku bunganira aho bagira intege nke hose mu kunoza imibereho myiza yabo. Mu ijambo rye Guverineri Kabahizi yakanguriye abaturage kuzitabira umunsi w’umurimo wo soko y’ubukungu anabasaba guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi gusa.
Visi Perezida wa Sena Makuza Bernard yashimiye abaturage n’abayobozi b’akarere ka Ngororero uburyo bashishikajwe no kwiyubakira igihugu bagihunda ibikorwa by’amajyambere. Yashimiye uburyo abaturage bitabira umuganda bivuze ko ari nako bitabira umurimo. Ati muri iyo gahunda Sena ibibashyigikiyemo yivuye inyuma. Ati dusenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda muri gahunda zose za leta. Yongeyeho ati turi bamwe mu bakinnyi bagize ikipi y’igihugu, ikipi itsinda mu rugamba rw’amajyambere. Ati ibi bijyanye n’ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora atubwira ko tugomba kwishakira ibisubizo. Ati ese iyi mihanda izengurutse imidugudu twakoze n’ibibanza twatunganyije bisaba imfashanyo z’amahanga ?.
Dukunde igihugu cyacu, twunge ubumwe tube umutamenwa. Minisitiri Mitari nawe yashimiye abaturage uburyo biyemeje kwishakamo ibisubizo ibibazo bakaba barabiteye umugongo.
Yabashimiye uburyo bahagurukiye gutunganya amazu y’abacitse kw’icumu batishoboye akaba ari nayo mpamvu umuganda wibanze ku gutunganya imihanda mu mudugudu wa Rubamba. Yashimiye ubryo abaturage bikiriza intero y’ubuyobozi bwiza. Ati mu mihigo yacu dukomeze guharanira kuba abambere haba mu muganda no mu bindi bikorwa. Bityo Ngororero izabe iya mbere mu kwesa imihigo.
Yagarutse ku mahirwe yihariye akarere ka Ngororero gafite yo kuba kitaweho by’umwihariko na Perezida Kagame mu gushaka uburyo kava mu bukene. Ati ayo mahirwe tuyakomereho. Yongeye kubakangurira kwitabira utugoroba tw’ababyeyi, inteko z’abaturage n’indi miyoboro y’amajyambere.
 Â