U Rwanda rugomba kuva mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene -Governor Munyantwari
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali aravuga ko abayobozi n’abaturage bakwiye gukora iyo bwabaga kugira ngo u Rwanda ruve mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene rukajya mu bihugu bifite ubukungu bucirirtse kuko ngo ari yo ntego leta yiyemeje.
Munyantwali avuga ko kugira ngo u Rwanda ruve muri iki cyiciro abayobozi bakwiye kumva ko bakorera abaturage nk’uko ngo intego ya leta y’u Rwanda iriho magingo aya ivuga ko umuturage ari we muzi nshingiro wa Leta.
Munyantwali ati: “Iyi ni leta mu izingiro ryayo ifitemi umuturage, ni ukuvuga ibyo ukora byose bigomba kugana ku muturage. Yaba imihigo duhiga n’ibindi byose bigomba gupimirwa mu baturageâ€.
Avuga ko abayobozi bakwiye gukomeza ndetse bagashyira n’ingufu mu gukorera umuturage kuko aribyo bizafasha igihugu kuva mu kicyiro cy’ibihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo avuga kandi ko umuyobozi muzima agomba kuba afite ubushake bw’ibyo akora kuko ngo ibindi byose ashobora kubyiga.