Gakenke : Ubuyobozi na Polisi biyemeje gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na polisi biyemeje gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y’umutekano mukeya mu Mujyi wa Gakenke. Uwo ni umwanzuro wasohotse mu nama y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 30/04/2012.
Mu byaha 21 byabaye mu karere mu kwezi gushize kimwe cya kabiri cy’ibyo byaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa ahanini byabereye mu mujyi wa Gakenke hakigaragara ibiyobyabwenge bigizwe n’inzoga z’inkorano, kanyanga n’urumogi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, CIP Gatera yavuze ko ibyaha  97% byo gukubita no gukomeretsa bikorerwa mu kabari 3% bikabera mu ngo kubera amakimbirane hagati y’abashakanye.
Avuga kandi ko ibyo byaha bibera mu bubari biterwa n’ubusinzi bukabije no kutubahiriza amasaha yagenewe akabari aho banywa igihe kirekire bikaba intandaro zo kurwanya.
Aha, hasabwe ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na polisi hatugwa agatoki utubari ducuruza inzoga z’inkorano, kanyanga ndetse n’abantu bacuruza urumogi kugira ngo batabwe muri yombi.
Uretse icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyaha cyo kwangiza abana cyaje ku mwanya wa kabiri. Abayobozi b’inzego z’ibanze bahamagariwe kucyirwanya bivuye inyuma mu rwego rwo kugica burundu.
Inama y’umutekano yagarutse ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro ko basabwa kugira ibyangombwa bibemerera gucukura no kubahiriza amabwiriza ajyanye kurinda ibidukikije, bityo bagacukura ibyobo bifata amazi bayungururiramo amabuye ayo mazi ntiyanduze imigezi kandi bakarinda ubuzima bw’abacukuzi babashakira ubwisungane bw’ubuzima. Abatazubahiriza ibyo bagomba guhagarikwa.