Itorero rizatuma abayobozi b’utugari bayoborana indangagaciro z’abanyarwanda
Umuyobozi mukuru Task Force y’itorero ry’igihugu aratangaza ko kuba ba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two mu Rwanda bagiye mu itorero bizatuma babasha kuyobora bagendeye ku ndanga gaciro na za kirazira baharanira iterambere ry’u Rwanda.
Tariki ya 02/05/2012 ubwo hatangiraga ku mugaragaro itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’iburengerazuba, ribera i Nkumba mu karere ka Burera, Boniface Rucagu yavuze ko itorero rizatuma abo bayobozi b’utugari biga byinshi bizabafasha mu miyoborere yabo.
Agira ati “mu itorero muzigira mo za kirazira zizabafasha kuyoborana ubumuntuâ€. Akomeza avuga ko ibyo bazigira mu itorero bizatuma bagira umuhate wo gushishikarira iterambere, bashishikariza abo bayobora kugera ku iterambere rirambye.
Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu akaba yasabye abo bayobozi gukurikirana neza amasomo bazahabwa kugira ngo nibataha bazatahane imyumvire ihamye izatuma bayobora abo bashinzwe uko bikwiye.
Kabahizi Celestin Guverineri w’intara y’iburengerazuba yasabye izo ntore z’abayobozi b’utugari two mu ntara ayobora ko bagomba kuba intangarugero kugira ngo bakore neza inshinga no zose basabwa kubahiriza.
Yagize ati “ mugomba kuba intangarugero abaturage bakabibona mo, bakabiyumva mo, ibyo mubasaba bakabikora bahereye kuri serivise nziza mubaha. Nimubaha ibyo babasaba, bazabakorera ibyo mubasabaâ€.
Itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bo mu ntara y’iburengerazuba niryo ribimburiye ayandi y’abo mu zindi ntara zo mu Rwanda n’umujyi wa Kigali. Ryatangiye tariki ya 29/04/2012 rikazasozwa tariki ya 09/05/2012, rikaba irigizwe n’abayobozi b’utugari bagera kuri 519 muri 538 bo mu ntara y’iburengerazuba.
Itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Rwanda hose rizarangira tariki ya 28/06/2012.