Muhanga: Biyemeje ko buri mwaka bazajya bahemba umukozi uhiga abandi ku murimo
Kuri uyu wa 1 Gicurasi 2012, umunsi isi yose izirikana umunsi w’abakozi, abakozi b’akarere ka Muhanga bo biyemeje kujya bahemba umwe muri bo wabaye indashyirwa mu kazi mu gihe runaka kugirango byongere umurava n’isheme ry’umukozi.
Umwe muri abo bakozi witwa Eric Bizimana, ari nawe watanze iki gitekerezo, yavuze ko iki cyifuzo cyo guhemba uwitwaye neza kurusha abandi mu kazi, cyubahirijwe ngo byafasha buri mukozi gukorana umurava ndetse no guharanira kuba atari we wasigaye inyuma.
Bizimana ati: “Umukozi byagaragaye ko akora cyane mu karere cyangwa mu kigo runaka kurusha abandi ndetse akaba yarazanye n’udushya tutakwibagirana, yajya ahembwa agashimirwa ndetse byaba na ngombwa akandikwa mu gitabo kuburyo ku munsi w’abakozi ajya agaragazwa nk’indashyikirwaâ€.
Aha umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe inama, ubukungu n’amajyambere yavuze ko byaba byiza nibura uyu mukozi witwaye neza ku kazi kurusha abandi yajya agararagazwa buri cyumweru amazina ye agashyirwa ahagaragara.
Akomeza avuga ko bitajya bigarukira ku cyumweru gusa ko ahubwo ibi byajya bifasha kureba uwitwaye neza igihe kinini kugirango abe ariwe uhembwa ku munsi w’abakozi.
Claude Sebashi ushinzwe abakozi mu karere avuga ko ibi bihembo byaba bitandukanye cyane n’imihigo basanzwe bahiga.
Iyi gahunga bakaba biyemeje ko bagiye kukigaho neza maze bakazagitangira vuba.